Bwa mbere mu mateka Gisagara yakiriye Tour du Rwanda

Iminsi iba myinshi, igahimwa n'umwe. Amateka mashya yanditswe muri Gisagara ubwo yakiraga Tour du Rwanda, hagashyirwa iherezo ry'urugendo.

Kuri uyu wa 20 Gashyantare 2023 Akarere ka Gisagara kakiriye bwa mbere mu mateka yako Tour du Rwanda 2023, aho abasore baturutse mu bihugu bitandukanye basiganwe ku 132.9km kuva i Kigali kugera Gisagara. Wari umunsi wa 2 wo gusiganwa, aho ku Gisagara hashyizwe ishyikizo ryo gusorezaho icyiciro cy'uwo munsi.

Ni igikorwa cyitabiriwe n'abayobozi batandukanye ku nzego zose kuva ku rwego rw'Igihugu kugera mu Mirenge n'ibigo bitandukanye. Intara yari ihagarariwe na PES ari kumwe na RPC n'Umuyobozi w'Akarere. Abaturage bari benshi ku muhanda Huye-Gisagara, birebera aho abasore b'amoko n'ibihugu bitandukanye bagaragaza ubuhanga bwabo mu kunyonga igare.

Abaturage ba Gisagara bishimiye cyane iki gikorwa cy'indashyikirwa cya Tour du Rwanda cyageze Gisagara bwa mbere. Umuhanda wa kaburimbo twahawe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, tumushimira cyane, ni imbarutso y'iterambere ryuzuye ry'abaturage ba Gisagara.

Icyiro cy'irushanwa cyasoreshejwe imbere y'Umurenge wa Ndora, aho ibyiciro binyuranye n'abakinnyi ku giti cyabo bahawe ibihembo binyuranye. Umujyi wa Gisagara wari wasusurutse rwose, abantu noneho bikiranya ya ntero ngo "Gisagara igendwa, twiyemeje kuba urugero rw'ibishoboka".

Isiganwa ryakomeje mu cyiciro cya 3, kuva Huye kugera Musanze kuri 199.5km

Murakoze