Bwa mbere mu Karere ka Gisagara hatangijwe iserukiramuco ryiswe Gisagara Urugero rw'Ibishoboka - Edition ya 1

Bwa mbere mu Karere ka Gisagara hatangijwe iserukiramuco ryiswe Gisagara Urugero rw'Ibishoboka - Edition ya 1. Ni kuri iki cyumweru tariki ya 29 Kamena 2025, rikaba ryabimburiwe n'isiganwa ry'amagare ryaturutse ku Karere kuri ADEPR i Mukande rizenguruka Huye na Kibilizi risorezwa ku Gisagara. 

Ryatangijwe n'Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry'ubukungu risozwa n'Umuyobozi w'Akarere. Mu Ijambo risoza iri siganwa, Umyobozi w'Akarere yashishikarije urubyiruko rwaje mu biruhuko kurangwa n'imyifatire myiza, anabagaragariza amahirwe ari mu kigo cy'urubyiruko cyabashyiriyeho.

Ku gicamunsi, Iserukiramuco ryakomereje ku kigo cya YEGO Center Gisagara, habera igitaramo ndangamuco cyatangijwe na VM ED. Urubyiruko rwagaragaje impano, runagaragarizwa kandi imwe mu mirimo gakondo yakorwaga n'abanyarwanda bo hambere nko gushigisha, indyo gakondo, ...

Urubyiruko rwitabiriye iki gikorwa rwahawe ikiganiro na DG w'ibitaro bya GAKOMA kijyanye no kugira amakuru ku buzima bw'imyororokere.