Biyemeje kurwanya ibinyobwa bitujuje ubuziranenge
Mu rwego rwo kurwanya ibinyobwa bitujuje ubuziranenge kuko byangiza ubuzima bw'abantu, ku bufatanye bw'inzego z'ibanze na Police y'u Rwanda, hamenwe inzoga zitujuje ubuziranenge zafashwe. Iki gikorwa cyabereye mu Kagari Gisagara mu Murenge wa Ndora kuri uyu wa gatatu tariki ya 19 Gashyanatare 2026.
Ni nyuma y'uko ku rwego rw'igihugu hafashwe umwanzuro wo kurwanya no gukumira ikoreshwa ry'ibinyobwa bitutujuje ubuziranenge binyobwa n'abantu. Ubuyobozi bw'Akarere bumaze iminsi bukora ubukangurambaga bwo guca ibyo binyobwa mu Mirenge inyuranye mu nama zabahuje n'ubuyobozi bw'umurenge, Utugari, abakuru b'imidugudu n'abayobozi bahagarariye serivisi n'ibyiciro byose by'abaturage byose.
Aba bayobozi bemeye ko batajyaga babyitaho, ngo bireberaga inzoga z'inkorano gusa, ariko noneho biyemeje kubirwanya no kubikangurira abaturage, kuko byangiza ubuzima bwabo, haba mu gihe kigufi cyangwa kirekire.
ibyo binyobwa ni inzoga, ibigage, imitobe, … bitujuje ubuziranenge kuko byangiza ubuzima bw'ababinyoye. Ibyo kandi babijyanishaga no kwamagana ibiyobyabwenge nk'urumogi kuko nabyo byangiza ubuzima bw'ababinyoye n'umutekano w'abaturage muri rusange.
Ubuyobozi bw'Akarere burasaba abaturage kwirinda ibinyobwa ibyo ari byo byose bitujuje ubuziranenge kuko byangiza ubuzima bwabo.

