Bimwe mu byakozwe mu Karere ka Gisagara kuwa 13 Ukwakira 2022

Uyu munsi, kuwa 13 Ukwakira 2022 mu Karere ka Gisagara habereye ibikorwa byinshi binyuranye. Tunejejwe no bagezaho bimwe muri byo mu rwego rwo gusangira amakuru ku bikorwa by'Akarere kacu.

1. Umuyobozi w'Akarere yitabiriye inama y'Intara yateguwe mu rwego rwo kwizihiza isabukuru y'imyaka 30 Impuzamiryango Profemmes Twese Hamwe imaze ishinzwe.

Yari igamije kungurana ibitekerezo ku ngamba zo kwimakaza ihame ry'uburinganire n'ubwuzuzanye bw'umugore n'umugabo, ubuyobozi budaheza no gukemura ibibazo byugarije umuryango.

2. Nyuma ya Save, Kibilizi na Gikonko, kuri uyu wa 13/10/2022 Komite ya JOC ku rwego rw'Akarere ka Gisagara yamanutse mu Murenge wa Ndora mu rwego rwo guha imbaraga JOC y'Umurenge, gukumira ibyaha, gusigasira umutekano no gukurikirana imihigo ya mobilization mu baturage.

Inama yitabiriwe kandi na:
- Abakozi ku Murenge
- Inzego z'umutekano zikorera mu Murenge
- ES Cells
- Abakuru b'Imidugudu

Inama yayobowe na VM ED, baganiriye ku ngingo zikurikira:
-Umutekano no guca inzoga z'inkorano
-Inka ku muryango
-Mutuelle d Santé
-Kujyana abana ku ishuri
-Isuku
-kurangiza HSIs
-EjoHeza
-Kurwanya isuri.

3. Mu gitondo, 07h00-08h00, habaye Morning Brief ku bakozi b'Akarere bakorera ku HQs, iyoborwa Division Manager.

Yari igamije guhuza ibikorwa by'umunsi, ibyihutirwa n'uburyo byakorwa no kunoza akazi.

4. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akarere yayoboye inama yamuhuje n'umukozi wa Ngali na RRA, barebera hamwe ingamba yo kuzamura imyishyurire y'imisoro n'amahoro byeguriwe inzego z'ibanze, cyane ku musoro ku mitungo itimukanwa.

Abari mu nama biyemeje kongera imbaraga mu buryo basura Imirenge bakurikirana uburyo ibirarane by'imisoro byishyurwa.
Hagiye no gutegurwa land week kugira ngo abuturage bahindurirwe ibyangombwa bijyanye n'igishushanyo mbonera cy'imikoreshereze y'ubutaka.

5. Hirya no hino mu Mirenge hakomeje igikorwa cyo kurwanya isuri, hacibwa imirwanyasuri mishya, hasiburwa isanzwe, hanacukurwa ibinogo byazafata amazi.

Iki gikorwa kirakomeje....

6. Mu rwego rwo kwirinda no gukumira COVID19, igikorwa cyo gukingira abana bari hagati y'imyaka 5-11 cyakomeje.
Uyu munsi wo kuwa 13/10/2022, hakingiwe abana 362

Iki gikorwa kirakomeje .....

Murakoze