Bimwe mu byakozwe mu Karere ka Gisagara kuri uyu wa 29 Nzeri 2022

1. Habaye Inama mpuzabikorwa y'Akarere ka Gisagara yahuje abakozi n'abayobozi kuva ku Karere, Imirenge, Akagari kugera ku Mudugudu n'abayobozi b'inzego z'umutekano ku Karere (around 800 pers).

Ikaba iyobowe n'Umuyobozi w'Akarere.

Iyi nama yitabiriwe kandi n'Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Intara Rusabizwa Parfait.

Hagaragajwemo ibyagezweho mu mwaka 2021-2022, ibiteganyijwe mu mwaka 2022-2023, aho imihigo 2022-2023 igeze ishyirwa mu bikorwa, nyuma yo kungurana ibitekerezo mu buryo bwagutse no kwigiranaho hafatwa n'ingamba zo kwihutisha iterambere ry'umuturage.

Iyi nama yari ifite insanganyamatsiko igira iti: Inzego z'ibanze zitanga serivisi inoze, ishingiro ry'imiyoborere yihutisha iterambere".

Iyi nama ikaba yahujwe no gusoza ukwezi kw'imiyoborere myiza kwatangirijwe ku rwego rw'Intara mu Karere ka Gisagara kuwa 01/09/2022.

Habaye umwanya wo guhemba abakoze neza mu guteza imbere imibereho myiza y'Abaturage no kubahiriza gahunda za Leta barimo Imidugudu, Utugari n'Abafatanyabikorwa b'Akarere ka Gisagara muri: Mutuelle de Santé, Inka ku muryango, EjoHeza, Umutekano. Bahawe certificates n'amafaranga ibihumbi ijana buri rwego, ariko umudugudu wa Mareba wahize abandi mu mutekano ugira akarusho ko ku byahawe abandi hongeweho ikote ry'imbeho, bottes z'ijoro n'itoroshi nini y'ijoro.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Intara wari umushyitsi mukuru yabashimiye ubwitabire bagaragaje ababwira ko kugira ngo ibyo biyemeje bigerweho bisaba ubwitange, gukorana umurava, gukorera hamwe, guhora bisuzuma, kunoza uburyo bwo gukurikirana no guhuza ibikorwa no kubazwa inshingano. Yabijeje ko Ubuyobozi bw’Intara buzakomeza kubaba hafi".

Yasabye abayobozi:

- Kurwanya Ruswa n'akarengangane

- Gukemura mu buryo burambye ibibazo by’Abaturage n'ibibangamiye imibereho myiza yabo

- Kwita ku isuku

- Kwita ku gihembwe cy’ihinga 23A no kurwanya isuri

- Gukemura ikibazo cy’Abana bata ishuri.

2. Mu rwego rwo gushimangira ubufatanye n'Akakarere mu gufasha abaturage bagana ibitaro bya Kibilizi, Croix Rouge y'u Rwanda yahaye ibyo bitaro bya Kibilizi impano y'ibikoresho birimo matelas, imiti, ibiringiti, ibitenge, inzitiramibu, amasabune n'ibindi bikoresho by'isuku bifite agaciro ka 8millions frw. Ibi bije byiyongera ku mbangukiragutabara CRR n'ubundi iherutse guha ibyo bitaro.

Uyu muhango witabiriwe na VM AFSO washimiye cyane Croix Rouge y'u Rwanda, kuko bigiye gufasha mu kwita ku barwayi, bahabwa serivisi nziza no gufatwa neza.

3. Mu rwego rwo kwirinda no gukumira COVID19, igikorwa cyo gukingira abantu COVID19, bahabwa urukingo rwa mbere, urwa 2, urwa 3 n'urwa 4 cyakomeje.

Uyu munsi wo kuwa 29/09/2022 hakingiwe abantu 61 (Dose 1: 2 , Dose 2: 4, Dose 3: 55, Dose 4: 0)

Igikorwa kirakomeje...

Murakoze