Bimwe mu byakozwe mu Karere ka Gisagara kuri uyu wa 08 Ugushyingo 2022
Buri munsi, mu Karere ka Gisagara hakorwa ibikorwa byinshi kandi binyuranye. Tunejejwe no kubagezaho bimwe mu byakozwe kuri uyu wa 08 Ugushyingo 2022.
1. "Hachenburg Municipality Delegation" bakomeje gusura ibikorwa by'Akarere, bareba ibikorwa by'iterambere ry'abaturage, ibikorwa baheruka gutera inkunga n'ibyo bazatera inkunga.
Kuri uyu munsi wa nyuma w'urugendo rwabo mu Karere (03-08/11/2022) basuye ibikorwa bikurikira:
1⁰ Ikigo cy'amashuri cya Groupe Scolaire Sainte Bernadette Save mu rwego rwo kureba imikoreshereze ya Gaz mu gutegura amafunguro y'abanyeshuri muri gahunda yo kubungabunga ibidukikije hagabanywa inkwi zikoreshwa mu mirimo yo guteka.
Muri icyo kigo kandi basuye dinning room na dormitories, bashima cyane isuku iri muri icyo kigo n'uburyo babyaza umusaruro imikoreshereze ya gaz: isuku mu gikoni no ku bateka, kugabanya igihe cyakoreshwaga, guteka vuba, ...
2⁰ Agakiriro k'Akarere gaherereye mu Kagari ka Rwanza mu Murenge wa Save: barebye uburyo hakorerwa imirimo inyuranye y'ubukorikori mu rwego rwo gufasha abanturage, by'umwihariko urubyiruko n'abagore, kwihangira umurimo no kwiteza imbere: kudoda, kuboha, kubaza, gusudira, ....
Abashyitsi babyishimye cyane.
3⁰ Handwashing Station bateye inkunga yubatswe kuri Health Post ya Rwanza mu Kagari ka Rwanza. Bashimye ko basanze ihari kandi ikora neza.
Aha mu Rwanza, bahaye abana impano y'imipira yo gukina n'utundi dukinisho.
4⁰ Umurima w'imbuto ziribwa ku kigo cy'amashuri cya GS Ndora mu Murenge wa Ndora mu Kagari ka Gisagara. Uwo murima uteyemo ibiti by'imbuto 2,500 ku butaka buhuje (mangos, avocados, oranges). Bishimiye izo mbuto, Basaba umuyobozi w'ikigo kurushaho kuzifata neza, zamara gukura bakazisasira. Yabijeje ko zizafatwa neza kugira ngonzizagirire umumaro abanyeshuri kandi n'abaturage muri rusange.
Abashyitsi basobanuriwe ko n'abanyeshuri (P1, P2, P3) bahawe ibiti 2 kuri buri mwana byo gutera iwabo mu rwego rwo kurwanya indwara zituruka ku mirire mibi.
5⁰ Imashinyi ikoreshwa mu kuvura amenyo batanze mu kigo nderabuzima cya Gisagara Bishimiye ko ihari kandi ikora neza.
6⁰ Ku gicamunsi, abashyitsi bagiranye ibiganiro n'ubuyobozi n'abakozi bakorera ku Karere, babashimira urugendo bakoreye mu Karere, uburyo bakiriwe aho basuye hose kandi n'ibyo basuye ubwabyo.
Bijeje ko ubufatanye buzakomeza, bakaba bagiye kunoza byihuse iteganyabikorwa ry'ibikorwa bazafatanya n'Akarere. Bahanye ama cadeaux y'urwibutso, hafatwa n'ifoto rusange.
Bashoje uruzinduko mu Karere bitabira inteko z'abaturage, birebera uburyo abayobozi begera abaturage, abaturage bakagira uruhare mu kwikemurira ibibazo (as home grown solution).
Bitabiriye inteko mu Murenge wa Ndora, Akagarinka Gisagara bari kumwe na VP Njyanama y'Akarere, VM ED, VM AFSO, inzego z'umutekano, ubuyobozi bw'Umurenge.
2. Nk'uko bisanzwe buri wa kabiri wa buri cyumweru, mu gitondo 07:30-08:00 habaye igitondo cy'isuku mu Mirenge yose. Iki gikorwa cyitabiriwe na VM AFSO, aho yfatanyije n'abanyeshuri bo mu kigo cy'amashuri cya ES Save B giherereye mu Murenge wa Save.
Yatanze inama zikurikira:
- Kongera no kunoza isuku mu gikoni
- Gushakira imyambaro yabugenewe abakozi bo mugikoni
- Kubapimisha indwara zandura.
- Gutandukanya ibikoresho bigomba kuba mu gikoni n'ibitagomba kuhaba.
- Kugabanya ibikoresho biri mu mashuri kugira ngo abana bigire ahantu hari isuku.
Ibindi bikorwa byakozwe:
▪️Gukemura HSIs no gukurungira amazu
▪️Gukora isuku mu muhanda wa kaburimbo n'iy'igitaka.
▪️Gukora isuku mu bigo by'amashuri, ibigo Nderabuzima, amavuriro y'ibinze n'inyubako za Leta.
▪️Gusibura imirwanyasuri
▪️n'ibindi bitandukanye
3. VM AFSO yakiriye itsinda ry'abakozi ba VSO mu Ntara y'Amajyepfo. VSO ikaba ije gukorera mu Karere ka Gisagara mu mushinga wo kwigisha abana b'incuke binyuze mu mikino.
VSO izahugura abarezi bigisha mu mashuri y'incuke mu bigo umunani byo mu Mirenge 4 (Kansi, Nyanza, Muganza na Mbamba)
Ibigo bizakorana na VSO kw'ikubituro ni GS Kabeza, EP Shyembe, EP Agasharu, GS Cyumba, EP Higiro, EP Ruhororo, GS Gikore na GS Kansi B.
4. Nk'uko bisanzwe buri wa kabiri w'icyumweru, mu Mirenge yose habaye inteko rusange z'abaturege muri gahunda y'abayobozi kwegera abaturage mu rwego rwo kubakemurira ibibazo no kuganira kuri gahunda z'iterambere.
Ku rwego rw'Akarere yabereye mu Murenge wa Ndora, Akagari ka Gisagara aho yitabiriwe n'ubuyobozi bw'Akarere n'abashyitsi bo muri Hachenburg Municipality mu gihugu cy'ubudage, bakaba bari bamaze iminsi 6 mu Karere kacu basura ibikorwa binyuranye kandi barara mu Karere.
5. Umuyobozi w'ishami ry'imibereho myiza n'iterambere ari kumwe n'umukozi wa Loda ukorera ku Karere n'Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akagali ka Mukiza mu Murenge wa Mukindo basuye IDP Model ya Mukiza mu rwego rwo kureba imibereho y'abahatujwe, imibanire hagati yabo no kuganira ku bibazo baba bafite bibangamiye iterambere ryabo.
IDP Model ya Mukiza ituyemo imiryango 16. Basanze babayeho neza muri rusange, babizeza ko ubuyobozi buzakomeza kubaba hafi mu mibereho yabo. Babasabye kwita ku mazu bubakiwe no gukora cyane bakiteza imbere kandi bakagira inka kuri buri rugo kuko itanga ifumbire, amata n'amafaranga. Ubuyobozi nabwo buzabafasha kubaka ikiraro rusange cyo kororeramo.
6. Nyuma y'amahugurwa yabaye tariki 24-25/10/2022 ku Murenge wa Mugombwa, agahabwa abagore 29 bari mu nzego z'ubuyobozi mu Nkambi y'impunzi ya Mugombwa ku byerekeye Ubuyobozi, Ubuvugizi no Kuvugira mu ruhame;
Uyu munsi kuwa 08/11/2022 habayeho igikorwa cyo kubahuza na bagenzi babo bo hanze y'inkambi bitwa "champions" hagamijwe kubasangiza ibikorwa bakora muri Community, ibyiza byagezweho, inzitizi bahura nazo n'inzira banyuramo bashaka ibisubizo.
Hafashwe umwanzuro ko bazajya bafatanya mu byo bazajya bakora, mu Nkambi no hanze yayo, ukeneye ubufasha bw'undi akamwiyambaza, ndetse bamwe bagasura ibikorwa by'abandi kandi hakazajya habaho kenshi inama zibahuza.
7. Mu rwego rwo kwirinda no gukumira COVID19, igikorwa cyo gukingira abana bari hagati y'imyaka 5-11 cyakomeje.
Uyu munsi wo kuwa 08/11/2022, hakingiwe abana 1,198
Iki gikorwa kirakomeje .....
Murakoze