Bimwe mu byakozwe mu Karere ka Gisagara kuri uyu wa 06 Ukuboza 2022

1. Muri gahunda y'ubuyobozi bw'Intara yo kwegera no gufasha ubuyobozi bw'Uturere, Guverineri w'Intara y'Amajyepfo Kayitesi Alice ari kumwe na PES w'Intara n'Umujyanama wa Guverineri yayoboye inama yamuhuje na Biro y'Inama Njyanama na Komite Nyobozi y'Akarere ka Gisagara.

Inama yibanze ku ngingo zikurikira:

-Ishyirwamubikorwa ry’imihigo 2022-2023

-Ishyirwamubikorwa ry’ingengo y’imari 2022-2023

-Ikemurwa rya HSIs

-Gukurikirana gahunda zigamije kuzamura abaturage

 -Imicungire y’ibitaro by’Akarere

-Imitsindire n’ireme ry’uburezi mu mashuri

-Ibindi

2. Mu gitondo, 07h00-08h00, mu Mirenge inyuranye y'Akarere, abaturage baramukiye mu bikorwa by'igitondo cy'isuku, bibanda ahantu hahurira abantu benshi, isuku mu mihanda na centres z'ubucuruzi.

3. Muri gahunda y'ubuyobozi kwegera abaturage, kuganira ku iterambere n'imibereho yabo no gukemura ibibazo bafite, kuri iki gicamunsi mu Mirenge yose habaye inteko z'abaturage.

Abayobozi ku rwego rw'Akarere ku bufatanye n'inzego z'umutekano bamanutse mu Mirenge inyuranye gufatanya n'inzegonzegereye abaturage n'abaturage ubwabo gukemura ibibazo bafite.

Ku rwego rw'Akarere yabereye mu Murenge wa Muganza, Akagari ka Muganza, aho yitabiriwe n'Umuyobozi w'Akarere ari kumwe n'abayobozi b'inzego z'umutekano ku rwego rw'Akarere.

VM ED yitabiriye Inteko y'abaturage mu Murenge wa Ndora, Akagari ka Cyamukuza.

Hose, wabaye umwanya wo gukangurira abaturage gukumira no kurwanya ruswa n'Akarengane.

4. Abasenateri bagize Komisiyo y’Imibereho y’Abaturage n’Uburenganzira bwa Muntu Hon. Sen. UMUHIRE Adrie (Team leader) na Hon. Sen. Innocent NKURUNZIZA basuye Akarere ka Gisagara, bakirwa na VM AFSO.

Basuye ibigo by'amashuri binyuranye, aho barebaga ingamba n'ibikorwa mu gukemura ikibazo cy’abana bata ishuri mu burezi bw’ibanze bw’imyaka 12.

5. Habaye inama y'abagize komite y'ubugenzuzi mu Nama Njyanama y'Akarere. Hatumiwemo abayobozi n'abacungamutungo b'Imirenge ya Mamba, Musha, Muganza, Mukindo na Kigembe ndetse na GS St Philippe Neri.

Ni mu rwego rwo kubazwa no gusobanura ibyagaragajwe na raporo z'ubugenzuzi bwite bw'Akarere hagamijwe kunoza imicungire y'umutungo n'imari bya Leta mu bigo birebererwa n'Akarere.

Hafashwe ingamba no kwiyemeza gukosora ibitaragenze neza.

6. Mu Murenge wa Kigembe, ku bufatanye na RWAMREC habaye ubukangurambaga mu minsi 16 yahariwe kurwanya no gukumira ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Nyuma y'urugendo hatanzwe ibiganiro n'ubutumwa ku nsanganyamatsiko "Dufanye Twubake umuryango uzira ihohoterwa".

7. Kuri Yego center Gisagara hateranye inama mpuzabikorwa ya Komite ya NYC ku rwego rw'Akarere, iyobowe n'Umuhuzabikorwa wa NYC ku rwego rw'Akarere.

Inama yibanze ku ngingo zikurikira :

- Imyanzuro y'inama iheruka

- Ishyirwa mu bikorwa ry'Imihigo y'Urubyiruko ya  2022-2023

- Ibindi :

▪️Gahunda zo gufasha urubyiruko ziri mu Karere

▪️Amarushanwa y'imikino ateganyijwe

▪️Imitegurire ya Siporo ya bose.

Murakoze