Bimwe mu byakozwe kuwa 22/02/2021

Mu cyanya cy'inganda cya Gisagara giherereye mu Murenge wa Kibilizi, Akagari ka Muyira, Hatangijwe igikorwa cyo kubaka uruganda rw'inyama Gisagara Meat Processing -GMP Ltd

·         Igikorwa cyatangijwe n'Umuyobozi w'Akarere ari kumwe na VM ED, Umuyobozi wa RF ku rwego rw'Akarere, DPC n'umushoramari akaba n'umufatanyabikorwa w'Akarere Dr Kubumwe Celestin, bashyira ibuye ry'ifatizo ahatangiye kubakwa urwo ruganda. Ubwo imashini nayo yatengaguraga ahataringaniye.

·         Uru ruganda ruzatunganya inyama z'uburyo bwinshi, rukore Sosisso, inyama zo mu dukombe, inyama zo kugemura hanze y'igihugu, jambo, rukore conservation y'inyama ku buryo zishobora kumara amezi 6 zikiri nzima kandi zitahiye muri frigo, rutunganye amavuta akomoka ku ngurube no ku rugimbu rw'ihene, ... Ibyo byose ku buryo bishobora kumara amezi 6 bigifite umwimerere wabyo.

·         Biteganyijwe ko ruzaba rwuzuye nyuma y'umwaka umwe.

Urwo ruganda ni urwa 4 rwubakwa muri icyo cyanya kuko hasanzwe izindi nganda 3.

2.       Komite Nyobozi y'Akarere yagiranye inama n'abakozi bakurikirana ishyirwa mu bikorwa ry'Imihigo 2020-2021 Akarere kasinyanye na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika.

▪ Inama yayobowe n'Umuyobozi w'Akarere, buri Unit ukwayo igaca imbere yayo ikagaragaza aho igeze ishyira mu bikorwa umuhigo n'imbogamizi baba bahura nazo.

▪ Komite Nyobozi yagiraga umwanya wo kugira inama abakozi ku buryo bakwihutisha ibikorwa n'uburyo ibyo babona nk'imbogamizi byakemuka bakihutisha ibikorwa.

3.        Mu cyumba cy'inama y'Akarere habereye inama yahuje VM ED na ba accountants b'Imirenge hamwe n'abakozi bo mu ishami rya BDE-Unit.

Iyo nama yibanze ku gucunga neza inguzanyo za VUP FS.

Murakoze