Bimwe mu byakozwe kuwa 14 Mata 2022

1. Umuyobozi w'Akarere yasuye Umurenge wa Gikonko, aganira na Opinion Leaders b'Umurenge n'abayobozi bahagarariye abaturage kuva ku Mudugudu kugera ku Murenge, ku iterambere n'imibereho myiza by'abaturage.
▪️Umuyobozi w'Akarere yabibukije inshingano z'umuyobozi n'uruhare rwe mu guteza imbere abaturage n'igihugu muri rusange. Intego, imiyoborere n'igipimo by'umuyobozi bireberwa ku muturage.
GisagaraTwifuza.


2. Kuri iki gicamunsi, Umuyobozi w'Akarere ka Gisagara ari kumwe n'abayobozi b'inzego z'umutekano ku rwego rw'Akarere bitabiriye inteko y'abaturage mu Murenge wa Gikonko, Akagari ka Gasagara, mu rwego rwo kwegera abaturage no gukemura ibibazo bafite.
▪️Umuyobozi wa RF ku rwego rw'Akarere yabakanguriye kugira uruhare mu mutekano, naho Umuyobozi w'Akarere, nyuma yo kumva ibibazo bafite no kubikemura, yabakanguriye kwirinda ibibarangaza n'ibibatanya, ahubwo bagakora cyane bakiteza imbere. Yasabye abayobozi kwegera abaturage bakabafasha mu rugendo rw'iterambere no kugera kubukire.


3. Ku bufatanye na Croix rouge y'u Rwanda hakozwe ubukangurambaga mu Mirenge ya Mukindo, Mugombwa, Muganza, kibirizi na Ndora bwo kwirinda icyorezo cyaje mu matungo cy'uburwayi bw'ubuganga RVF hifashishijwe sono mobile.
▪️Abaturage basobanuriwe ibimenyetso biranga ubwo burwayi, bihanangirizwa kutarya itungo ryazize iyo ndwara. Aborozi bakanguriwe kugira isuku y'ibiraro n'ahabikikije no kwihutira kumenyesha umuganga w'amatungo igihe babonye inka yagaragaje ibimenyetso by'iyo ndwara.
Ubukangurambaga burakomeje no mu yindi Mirenge.
4. Mu rwego rwo kwirinda no gukumira COVID19, igikorwa cyo gukingira abantu COVID19, bahabwa urukingo rwa mbere, urwa 2 n'urwa 3 rwo gushimangira (booster) cyakomeje.
Uyu munsi wo kuwa 14/04/2022 hakingiwe abantu 2544 (Dose 1: 30, Dose 2: 174, Dose 3: 2340).
Hose igikorwa cyo gukingira kirakomeje.
Murakoze


