Bimwe mu bikorwa byaranze Akarere kuwa 14 Nyakanga 2022

1. NAPROSEC (NAtional PROgram for Soil Erosion Control) iyobowe na Bwana Richard KUBANA / DG MINALOC ari kumwe na Bwana Oswald SHYIRAMBERE / Senior Agronomist RAB yasuye  Akarere ka Gisagara, yakikwa n'Umuyobozi w'Akarere ari kumwe na VM ED, DES na DM.

Nyuma yo kwakirwa no gusobanurirwa uko gahunda irimo gushyirwa mu bikorwa, NAPROSEC yaherekejwe na VM ED ari kumwe na Ag Dir ANR n'Umukozi ushinzwe ibidukikije, hasurwa ibikorwa byo kurwanya isuri byakozwe kuri Cyamwakizi n'inkengero z'icyo cyuzi aho gikora ku Mirenge ya Kansi, Kigembe na Mugombwa, ahabereye igikorwa cyo kurwanya isuri.

Abashyitsi batanze impanuro nyinshi zirimo:

- Ba Agronomists bashyire ingufu mu guhugura abahinzi ku bipimo bikwiye by'umuringoti.

- Gukomeza kurwanya isuri ku misozi kandi imirwanyasuri ikaba yujuje ibisabwa, buri wese mu mirima akayirwanya aho biri ngombwa hakabaho guhana imibyizi

- Gukora mapping y'ahantu hazava urubingo rwo gutera ku miringoti mu gihe cy'imvura

- Gukora Composts hifashishwa ibyatsi n'ibisigazwa by'umusaruro

- Gukoresha Radio (RC - Huye / Salus) mu bukangurambaga bwa gahunda idasanzwe yo kurwanya isuri

- Kwihutisha itangwa ry'amasoko y'ibiti bizaterwa mu kwezi kwa 10.

2. Mu cyumba cy'inama cya Yego Center Gisagara habereye amahugurwa y'umushinga wa AFIRR (Access to Finance for Recovery and Resilience) yateguwe na BDF  ku bufatanye n'Akarere.

Aya mahugurwa yatangijwe n'Umuyobozi w'Akarere ka Gisagara, yitabiriwe na:

- SACCO Managers

-Customer Cares bakorera mu Mirenge

- Abajyanama mu bucuruzi (BDAs: Business Development Advisors)

- SACCO Loan officers

- Abakozi bakorera muri BDEU Unit.

AFIRR ni umushinga ukorera muri BDF, ugamije kuzahura ubukungu bwazahajwe na COVID19, ukaba uzatanga inguzanyo kuri ba rwiyemezamirimo kugeza kuri 5,000,000Frw ku rwunguko rwa 8% ku mwaka.

Aya mafaranga anyuzwa muri SACCO nk'inguzanyo.

Umuyobozi w'Akarere yasabye abitabiriye gukurikirana neza, kuko ari bo bazafasha abaturage kwitabira gukoresha ayo mafaranga.

Yasabye SACCO Managers gufasha abaturage, babaha service nziza, cyane cyane service y'inguzanyo (AFIRR), kongera purchasing  power y'abaturage hitabwa kuri gahunda y'inka ku muryango.

Umuyobozi w'Akarere yasabye abitabiriye amahugurwa gukangurira  abanya Gisagara batuye ahandi kuza gushora imari mu Karere mu rwego rwo kongera ishoramari.

3. Hifashishijwe uburyo bwa call conference habaye inama yahuje abashinzwe imibereho myiza y'abaturage ku rwego rw'Imirenge no ku rwego rw'Akarere iyoborwa na VM AFSO.

Inama yari igamije kungurana ibitekerezo mu rwego rwo kumenya ibyihutirwa bikenewe gukorwa n'uburyo bigomba gukorwa.

Ingingo zaganiriweho:

- Gutegura urutonde rw'abazahabwa inkunga ya VUP uyu mwaka 2022-2023

- Gukurikirana ibikorwa by'abatishoboye

- Gukurikirana gahunda y'Igitondo cy'isuku

- Kugira plan ya buri gikorwa.

4. Itsinda rikurikirana ibibanzo bibangamiye Imibereho myiza y'abaturage HSIs ku rwego rw'Igihugu riyobowe na Bwana Charles RUSHISHA ryasuye Akarere ka Gisagara mu rwego rwo gusuzuma imikorere y'itsinda rikurikirana ibyo bibazo ku rwego rw'Akarere, Umurenge n'Akagari.

▪️ Ku Karere barebye inyandiko z'inama n'igenzura bashima ko byakozwe neza, batanga inama z'ibigomba kongerwamo.

▪️Basuye Umurenge wa Ndora , n' Akagari ka Cyamukuza, bareba ibyakozwe, hose batanga inama z'ibyanozwa kugira ngo bikorwe neza.

Bashimye imikorere myiza ku rwego rw'Akarere basaba ko n'Imirenge ari ko bikwiye kumera.

5. Twakiriye itsinda rya ZOE Rwanda ryari riyobowe n'umuyobozi wa ZOE Rwanda, Madame MUJAWIMANA Epiphanie. Yari kumwe n'abafatanyabikorwa 13 ba ZOE Rwanda baturutse muri USA basanzwe batera inkunga imishinga y'abana b'imfubyi bayobora imiryango mu Rwanda.

Basuye ibikorwa byakozwe n'amatsinda y'abana n'urubyiruko mu Kagari ka Muyira mu Murenge wa Kibilizi, bakora ubusabane n'abana  muri salle y'Ubudehe i Kibilizi.

Bishimiye ibyagezweho kandi banizeza gukomeza ubufatanye mu gufasha abana b'abanyarwanda.

6. Mu rwego rwo kwirinda no gukumira COVID19, igikorwa cyo gukingira abantu COVID19, bahabwa urukingo rwa mbere, urwa 2 n'urwa 3 rwo gushimangira (booster) cyakomeje.

Uyu munsi wo kuwa 14/07/2022 hakingiwe abantu 402 (Dose 1: 29, Dose 2: 72, Dose 3: 301).

Igikorwa kirakomeje...

Murakoze