Bimwe mu bikorwa byaranze Akarere kuri uyu wa 30 Nzeri 2021

1. Mu cyumba cy'inama cya YEGO Center Gisagara habereye INTEKO RUSANGE YA 20 Y'INAMA Y'IGIHUGU Y'ABAGORE MU KARERE KA GISAGARA ku nsanganyamatsiko igira iti: Uruhare rw'umugore mu kubaka umuryango utekanye kandi uteye imbere.

▪️ Inteko yatangijwe n'Umuyobozi w'Akarere, yitabirwa na:
- Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa PROFEMMES Twese hamwe ku rwego rw'Intara
- CNF Coord ku rwego rw'Intara
- VM AFSO
- Umuyobozi wa Police mu Karere (DPC)
- Umuyobozi wa RIB mu Karere
- Abafatanyabikorwa banyuranye
- Abanyamabanga Nshingwabikorwa b'Imirenge
- Bamwe mu bakozi b'Akarere
- CNF Coord ku Karere n'Imirenge n'Utugari
- CNJR ku Karere

▪️ Mu gutangiza iyi Nteko rusange, umuyobozi w'Akarere yashimye uruhare rw'umugore mu kubaka umuryango utekanye kandi uteye imbere, ashima by'umwihariko imikorere n'imikoranire myiza ya ba Mutima w'urugo ba Gisagara kuko byatumye imihigo n'ibindi bikorwa byeswa neza, bituma Gisagara iba iya mbere ku rwego rw'Intara n'igihugu mu myaka 2 yikurikiranyije.


Yagaye abagabo babona mu rugo havutse ibibazo kenshi baba bagizemo uruhare bagahungira mu kabari bibwira ko bikemutse, ahubwo babyongeyeho gusesagura umutungo w'urugo. Usanga bashaka guhabwa byiza kandi ntacyo bakoze, bakajyana ikibazo ku bagore n'abana kandi ari bo ba nyirabayazana.

 Mu gihe Usanga umugore adahunga ibibazo, ahubwo arwana intambara mu rugo no mu bana ngo rubeho neza.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Profemmes Twese hamwe ku Ntara Emma Marie Bugingo yatanze impanuro zinyuranye ashingiye ku Nshingano nyabutatu z'umugore. Yasabye abantu bose ko mu byo bakora byose bagomba guteganyamo gahunda y'urugo kugira ngo tugire umuryango twifuza, utekanye kandi uteye imbere.
Yasabye by'umwihariko abagore gutinyuka bakajya mu nzego zifaya ibyemezo, cyane ko amatora yegereje. Kwigirira icyizere no gufata icemezo gikwiye ni inkingi y'iterambere ry'umuryango n'igihugu muri rusange.

▪️ Umuyobozi wa RIB yatanze ikiganiro cyo gukangurira abantu kurwanya ubuzererezi no gusambanya abana, anagaragaza ibihano bijyanye nabyo.

▪️ Hatanzwemo ibiganiro binyuranye biganisha ku kumva neza ihame ry'uburinganire, kwigirira icyizere, gutinyuka bakegera ibigo by'imari bakiteza imbere.

▪️ Muri iyi nteko, wabaye umwanya wo kwishimira ibyagezweho umwaka ushize, batanga ibihembo n'amashimwe ku Mirenge yahize indi mu mihigo ya mutima w'urugo 2020-2021, igihembo cyambere cyegukanwa n'Umurenge wa Save. Hahembwe kandi indi Mirenge 4: Mugombwa, Kibilizi, Kansi na Mukindo.

▪️Nyuma yo kwishimira ibyagezweho bahise basinya Imihigo ya Mutima w'urugo y'umwaka 2021-2022.

▪️Mu gusoza iyi Nteko rusange, President w'Inama Njyanama y'Akarere yashimye ba mutima w'urugo, kuba Akarere kaza mu myanya ya mbere mu bikorwa byinshi ni uruhare rwabo, umutekano mu miryango ni umurava bagize. Yabasabye kudacika intege, bagaharanira umuryango utekanye kandi uteye imbere.

2. Ku bufatanye na LODA, twatangiye amahugurwa ku itegurwa ry'imishinga itangiza ibidukikije kandi idahutaza abaturage  “Environmental and Social Safeguards”.

▪️ Aya mahugurwa akaba yitabiriwe n'abakozi b'Akarere bafite aho bahurira n'ishyirwa mu bikorwa ry'imishinga ya VUP ari bo:
- Director of Social development Unit
- Data Management Specialist
 -Social Protection Officer
- District Environmental Management Officer
- District Agronomist
- District Staff in charge of PWs
- Sector Social Affairs Officer
- Sector Agronomist
- Sector Land Managers.

Murakoze