Bimwe mu bikorwa byaranze Akarere kuri uyu wa 23 Nzeri 2021

1. Mu gitondo 07:30-09:00, Komite Nyobozi yakoranye inama n'abakozi b'Akarere bakorera ku cyicaro cy’Akarere baganira ku ishyirwa mu bikorwa ry'imihigo 2021-2022, iyoborwa n'Umuyobozi w'Akarere.
▪ Imihigo yose irimo kugenda neza bijyanye n'igihe yateganyirijwe. Hasabwe ko abakozi batangira filing hakiri kare, kandi bagategura inyandiko neza ku buryo nimara gusinywa ku rwego rwo hejuru nabo bazahita bayisinya n'umuyobozi w'Akarere.
Abashinzwe amasoko ya Leta basabwe ko amasoko yose atergurwa ku gihe ntihazagire igikorwa gikerererwa.
2. Ku gicamunsi mu Mirenge yose, ku bigo bya SACCOs hakozwe igikorwa cyo guha abaturage bakoze imishinga ikemerwa amafaranga y'inbuzanyo muri gahunda ya VUP Financial Services, buri wese ahabwa 100,000Frw, amatsinda agahabwa kugera kuri 4,000,000Frw bitewe n’umushinga.

▪ Iki gikorwa cyakurikiranywe n'abayobozi ku rwego rw'Akarere, babanza kuganiriza abagenerwabikorwa kuzayakoresha neza, bakayabyaza umusaruro kugira ngo biteze imbere kandi bayishyure nk'uko amasezerano abiteganya, bityo ahabwe abandi nabo. Basobanuriwe ko nta mafaranga aba make kuko ashaka arashobora.
▪ Umuyobozi w'Akarere yakurikiranye igikorwa mu Murenge wa Kansi, VM ED ajya mu Mirenge ya Mugombwa na Mukindo, VM AFSO ajya mu Murenge wa Save, Ag DM ajya i Musha. Munyindi Mirenge igikorwa cyakurikiranywe n'abayobozi b'amashami ku Karere.
▪ Izi nguzanyo zatangiwe rimwe hose kandi abaturage bayabonera rimwe kugira ngo bose bashobore gutangirira rimwe imishinga yabo bityo kuyikurikirana no kuyigenzura bizorohe.
▪ Abaturage bahawe inguzanyo ku giti cyabo (individuals): 583 bahabwa 58,300,000Rwf naho amatsinda ni 8 yahawe 10,500,000Rwf.
Inguzanyo zahawe abaturage kuri uyu wa 23 Nzeri 2021 ni 68,800,000Rwf.
UMUTURAGE KU ISONGA.
3. Mu cyumba cy'inama cya Gisagara Guest House habereye inama yahuje abafatanyabikorwa bafasha umuturage kuva mu bukene bukabije Graduation yateguwe ku bufatanye na CONCERN, iyoborwa na VM AFSO.

▪ Inama yitabiriwe na:
- Dir Social Unit
- ESs Mugombwa, Muganza na Gishubi
- Concern representatives
- World Vision representative
- Give Directly representative
- Agronomes & AFSO Mugombwa, Muganza & Gishubi Sectors
- CNJ & CNF Coord ku rwego rw'Akarere
- Umukozi w'Akarere ushinzwe ikurikiranabikorwa
- Umukozi w'Akarereushinzwe gukumira ibiza
- JADF Officer
- Umukozi w'Akarere ushinzwe itumanaho no buhuza inzego.
▪ Ikigamijwe:
-Kureba aho ibikorwa by'umushinga bigeze n'icyo byamariye abaturage
- kureba uburyo abafatanyabikorwa bakora muri graduation/ Social Protection bahurira ku muturage bakuzuzanya mu bikorwa bityo bigafasha umuturage gutera imbere.
▪ Buri mufatanyabikorwa yagaragaje incamake y'ibikorwa barimo gukorera abaturage mu rwego rwa Social Protection, ariko buri wese ku ruhande rwe.
Iyi nama yari igamije gushyiraho uburyo bwo guhuza amakuru n'ibikorwa kuri terrain kugira ngo badahurira ku muturage umwe (umwe yahava undi akahagera), ahubwo bakore buzuzanya, umwe azi ibyo undi akora kugira ngo bagendane kandi ntibagonganire ku mufatanyabikorwa umwe.
▪ Hafashwe imyanzuro izatuma imikorere n'imikoranire iba myiza hagati y'abafatanyabikorwa bahurira mu gace kamwe, ubuyobozi n'abaturage ari bo bagenerwabikorwa.


4. Kuri iki gicamunsi kandi, VM AFSO ari kumwe na DG Hop. Kibilizi batanze ikiganiro kuri Radio Salus kuri gahunda yo kurwanya indwara ya marariya mu Karere ka Gisagara n'ahandi muri rusange.
Iki kiganiro cyateguwe ku bufatanye bw' Akarere, RICH na RBC.

5. Mu rwego rw'ubukangurambaga bwo kwirinda no gukumira COVID19 habaye ibikorwa bikurikira:
▪ Kuri iki gicamunsi, Abayobozi ku rwego rw'Akarere, ubwo basuraga abaturage mu rwego rwo kubaganiriza mbere y'uko bafata amafaranga y'inguzanyo ya VUP/FS banabakanguriye kwirinda no gukumira COVID19 nk'uko byanzuwe ko mu nama zose abayobozi bahuriramo n'abaturage bagomba kubakangurira kwirinda COVID19.
▪ Ku bufatanye bw'ubuyobozi, inzego z'umutekano na Youth Volunteers hakozwe ubukangurambaga aharemye amasoko: mu isoko rya Mamba mu Murenge wa Mamba n'irya Agatunda mu Murenge wa Mukindo.
▪ Igikorwa cyo gususuma abantu abafite ibimenyetso bya COVID19 (screening) cyakomeje mu bigo nderabuzima byose n'ibitaro.
Hasuzumwe abantu 2929: Zone Hop. Kibilizi: 2274 Zone Hop. Gakoma: 655.
Murakoze