Bimwe mu bikorwa byaranze Akarere kuri uyu wa 12 Ukwakira 2021

Bimwe mu bikorwa byaranze Akarere kuri uyu wa kabiri tariki ya 12 Ukwakira 2021
1. Habaye inama y'umutekano yaguye iyobowe n'Umuyobozi w'Akarere, yasuzumye ingingo zikurikira:
1. Kwemeza inyandikomvugo iheruka
2. Umutekano muri rusange
3. Gahunda ya tubagororere mu muryango
4. Imikorere ya Transit Center
5. Imyiteguro y'amatora
6. Kurwanya COVID-19
7. Ibikorwa bisaba mobilization: MUSA, Ejoheza, Gahunda y'inka ku muryango
8. Itangira ry'amashuri 2021-2022
2. Mu cyumba cy'inama cy'Akarere habereye inama ku bukangurambaga bwa EjoHeza yayobowe n'Umuyobozi w'Akarere, yitabirwa n'abagize Komite Nyobozi y'Akarere, Abayobozi b'Inzego z'Umutekano ku Karere, Abanyamabanga Nshingwabikorwa b'Imirenge n'umuyobozi w'ishami rya BDE.
▪️Inama yasuzumye uko igihembwe cya mbere cy'umuhigo wa EjoHeza 2021-2022 wagenze no gufata ingamba zizagenderwaho mu bihembwe bitaha.
▪️Inama yitabiriwe kandi n'Umuyobozi wahagarariye RSSB EjoHeza RUTSINGA Jacques yasobanuye imirongo migari yagendeweho kugira ngo hajyeho iyo gahunda n'inyungu ikomeye Abanyarwanda n'Abaturarwanda bafite mu zabukuru igihe bitabiriye kwizigamira muri EjoHeza.
3. Mu cyumba cy'inama cya YEGO Center habereye inama yitabiriwe n'abacungamutungo ba za SACCOs, abakozi baturutse muri MTN na Airtel n'abakozi bo mu ishami rishinzwe guteza imbere imibereho myiza y'abaturage.


▪️Inama yatangijwe na VM ED, ikaba yari igamije gusobanurira abayitabiriye gahunda yo guha inkunga abagenerwabikorwa ba VUP hifashishijwe uburyo bwa Mobile Money na Airtel Money (digital payment)
▪️Mu gutangiza inama, VM ED yababwiye ko iyi ari gahunda ya Leta iganisha kuri NST1 muri gahunda ya cashless economy. Yagaraje akamaro k'iyi gahunda ku muturage, ko bizoroshya ingendo bakoraga n'umwanya bakoreshaga bajya kubikuza amafaranga kuri SACCO ndetse ko bizoroshya n'akazi kenshi abakozi ba za SACCO bahuraga nako.
▪️Intumwa za MTN na Airtel zizeje ubufatanye bwiza mu gufasha abaturage badafite sim card kuzibona no gufatanya na SACCO bakabaha system yo gukoresha kandi bakanayibahuguraho.
▪️Inama yasojwe abayitumiwemo basobanukiwe neza iyi gahunda ya Digital payment ndetse biyemeje ko bagiye no gushyira mu bikorwa ibyo basabwe mu rwego rwo kuyitegura.
4. Ku gicamunsi, mu Tugari twose habaye inteko z'abaturage, abayobozi kuva ku Karere n'Imirenge bamanuka mu Tugari gufatanya n'abaturage n'inzego zegereye abaturage gukemura ibibazo by'abaturage.
▪️Umuyobozi w'Akarere ari kumwe n'abayobozi b'inzego z'umutekano bitabiriye inteko mu Kagari ka Duwani mu Murenge wa Kibilizi, VM ED yasuye abaturage mu Kagari ka Dahwe mu Murenge wa Ndora, VM AFSO yitabiriye inteko y'abaturage mu Kagari ka Remera mu Murenge wa Muganza.
▪️Mu yindi Mirenge, Abanyamabanga Nshingwabikorwa b'Imirenge bafatanyije n'inzego z'umutekano zikorera muri iyo Mirenge kwakira no gukemura ibibazo by'abaturage.


5. Mu rwego rw'ubukangurambaga bwo kwirinda no gukumira COVID19 habaye ibikorwa bikurikira:
▪️Igikorwa cyo gukingira abantu bafite imyaka 18 no kuzamura cyatangiye ku cyumweru 10/10/2021 cyakomeje. Hamaze gukingirwa abantu 24797 kuri 33690 bateganyijwe, bihwanye na 74%, igikorwa kirakomeje kandi kirimo kugenda neza.
▪️Ku bufatanye bw'ubuyobozi, inzego z'umutekano na youth volunteers bakoze ubukangurambaga mu isoko rya Musha mu Murenge wa Musha.
▪️Igikorwa cyo gususuma abantu abafite ibimenyetso bya COVID19 (screening) cyakomeje mu bigo nderabuzima byose n'ibitaro.
Hasuzumwe abantu 6311: Zone Hop. Kibilizi: 4673, Zone Hop. Gakoma: 1638.
Murakoze