Bimwe mu bikorwa byaranze Akarere kuri uyu wa 05 Ukwakira 2021
Turabagezaho bimwe mu bikorwa byaranze Akarere kuri uyu wa kabiri tariki ya 05 Ukwakira 2021
1. Mu Murenge wa Mugombwa habereye igikorwa cyo gutangiza ku mugaragaro igihembwe cy'ihinga A2022. Igikorwa cyabereye mu gishanga cya MISIZI gihuriweho n'Imirenge ya Mugombwa na Muganza kiri ku buso bwa Ha 55 gihingwa n’abaturage 1473 ba Mugombwa, Muganza ndetse n'impunzi z'abanyekongo zibarizwa mu inkambi ya Mugombwa.
▪️Igikorwa cyatangijwe ku mugaragaro na MoS MINAGRI Jean Chrisostome Ngabitsinze. Yakiriwe n'Umuyobozi w'Akarere ari kumwe na VM ED, abayobozi b'Ingabo, Police na Reserve Force, NISS ku Karere, Abanyamabanga Nshingwabikorwa b'Imirenge ya Mugombwa na Muganza, bamwe mu bakozi b'Akarere bakorera HQs, Refugee Camp Manager n'abaturage benshi dore ko bari banejejwe no guhinga icyo gishanga kuko ari ikigega cy'imibereho n'iterambere ryabo.
▪️Ibikorwa byakozwe:
- Gusanza amasinde
- Gusobanurira abahinzi uburyo bwo kuvanga ifumbire no gutera kugira ngo umuntu abone umusaruro mwiza
- Gutera.
▪️Nyuma y'umuganda Minister yaganiriye n'abaturage bahabwa impanuro zitandukanye zibashishikariza guhinga neza, kare, imbuto nziza no gukoresha inyongeramusaruro kugira ngo abahinzi bazabone umusaruro mwiza.
▪️Mu gutaha, Minister yasuye ubworozi bw'inkoko zahawe ishyirahamwe rihuriweho n'abanyarwanda n'impunzi mu Kagari ka Mugombwa, Umudugudu w'Akarambo, ashima uburyo zimeze neza n'uburyo zirimo kuzamura abagenerwabikorwa.
2. Mu cyumba cy'inama cya YEGO Centre Gisagara VM AFSO yayoboye umuhango wo guha abarimu b'indashyikirwa mu mwaka w'amashuri 2020-2021 ibihembo, uyu muhango ukaba wahuriranye n'umunsi mpuzamahanga wa mwalimu, n'Insanganyamatsiko igira iti: abarimu ku isonga mu kubaka uburezi buhamye
▪️Ku rwego rw'Akarere hahembwe indashyikirwa zahize abandi muri Primary na Secondary, TVETs bahabwa IPAD na Lap Top; mu gihe ku rwego rw'Umurenge hahembwe indashyikirwa zahize abandi ku Murenge muri Primary & Secondary bahabwa Certificates.
▪️Abarimu b'indashyikirwa bashishikarijwe kubera abandi urumuri mu byo bakora no mu mico myiza kandi basabwa guharanira guhesha ishema Akarere ka Gisagara mu murimo wabo w'uburezi.
3. Nk'uko biteganyijwe, kuri iki gicamunsi mu Tugari twose tugize Akarere habaye Inteko z'Abaturege, abayobozi bamanuka munTugari gufatanya n'abayobozi b'inzego zegereye abaturage n'abaturage ubwabo gukemura ibubazo by'abaturage.
▪️Umuyobozi w'Akarere yagiye mu Kagari ka Mikande mu Murenge wa Ndora, VM ED ajya mu Kagari ka Rusagara mu Murenge wa Kigembe mu gihe VM AFSO yagiye mu Kagari ka Gasagara mu Murenge wa Gikonko.
4. Mu rwego rw'ubukangurambaga bwo kwirinda no gukumira COVID19 habaye ibikorwa bikurikira:
▪️MoS MINAGRI Jean Christome Ngabitsinze ubwo yatangizaga igihembwe cy'ihinga A2022 mu Karere ka Gisagara mu Murenge wa Mugombwa, yashimiye abaturage uburyo bagerageza kwirinda no gukumira COVID19, ibyo bikaba byaratumye ubwandu bushya bugabanuka.
Yabasabye ko batagomba kudohoka, ahubwo bakomeze kubahiriza amabwiriza yo kwirinda no gukumira ubwandu bushya kugira ngo, hamwe no gufata urukingo, turebe ko icyo cyorezo cyazashira mu gihugu.
▪️Ku bufatanye bw'ubuyobozi, inzego z'umutekano na Youth Volunteers hakozwe ubukangurambaga mu isoko rya Musha mu Murenge wa Musha.
▪️Igikorwa cyo gususuma abantu abafite ibimenyetso bya COVID19 (screening) cyakomeje mu bigo nderabuzima byose n'ibitaro.
Hasuzumwe abantu 2926: Zone Hop. Kibilizi: 2385 Zone Hop. Gakoma: 542.
Murakoze