Bimwe mu bikorwa byaranze Akarere ka Gisagara uyu munsi kuwa 27 Mutarama 2021

1. Mu kigo cy'Urubyiruko cya YEGO Center Gisagara hatangijwe ku mugaragaro serivisi y'Ubuzima. Yatangijwe na Mayor ari kumwe na VM ED akaba na Chairperson wa Board ya YEGO Center

Hari kandi Umuyobozi wa NISS n'uwa RIB ku rwego rw'Akarere.

▪ Muri iki gikorwa, yashyikirije umuforomokazi uzajya utanga iyi serivisi ibikoresho  azajya akenera mu kazi ke.

2. Umuyobozi w'Akarere ka Gisagara ari kumwe na VM ED, Abanyamabanga Nshingwabikorwa b'Imirenge ya Gishubi, Musha na Ndora, Abakozi b'Akarere b'ubuhinzi na UCORIBU, Yayoboye igikorwa cy'isaranganya ry'imirima mu gishanga cya Ngiryi gikorerwamo na Koperative COOPRORIZ Ngiryi, ifite abahinzi baturuka muri iyo Mirenge 3.

▪ Ni igikorwa gishyira mu bikorwa inama yatanzwe n'Inama y'Umutekano itaguye y'Intara ubwo iheruka gusura iyi Koperative hagamijwe kunoza imicungire yayo kugira ngo abanyamuryango bose babone inyungu.

3. Umuyobozi w’Akarere ari kumwe na VM ED na OSC Staff bakiriye team yari igizwe n'abantu abaturutse muri MINADEF na Engineer wa RTDA baje mu gikorwa cyo kureba ibiraro (bridges) byazakorwa muri RDF COP.

. Nyuma y'Ikiganiro n'abayobozi b'Akarere hakurikiyeho gusura ibiraro byakorwa hemezwa 2: ikiraro cya Rwinkwavu/Nyabitare n'ikiraro gihuza Umurenge wa Gishubi n’uwa Ndora. Hagiye gukorwa BoQ y'ibikenewe no kugaragaza uruhare rw'Akarere muri ibi bikorwa, nabyo ejo bikazarara bibonetse bagahuza raporo kuwa gatanu 29/01/2021.

4. Team iyobowe na DES ari kumwe na DM n'umukozi w'Akarere ushinzwe Ibikorwa remezo basuye inyubako zitandukanye mu rwego rwo gukurikirana ibikorwa bikorerwa abaturage.

▪ Amazu yubakirwa abatishoboye barokotse jenoside yakorewe abatutsi mu Mirenge ya Muganza na Gikonko yubakwa ku bufatanye na FARG

▪ Selling Point yubakwa ku bufatanye na Good Neighbors mu Cyili mu Murenge wa Gikonko

▪ Inyubako z'ibiro by'Utugari twa Kibayi mu Murenge wa Mugombwa na Sabusaro mu Murenge wa Kansi mu rwego rwo gutunganya ahatangirwa service mu buyobozi bwite bwa Leta.

▪ Ahubakwa Isange One Stop Center kuri CS Musha mu Murenge wa Musha.

5. Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha RIB ku bufatanye n'ubuyobozi bw'Akarere bakomeje igikorwa cyo gukusanya amakuru n'ibimenyetso ku miryango yashyingiwe  ariko ibitabo by'irangamimerere bari banditsemo bikaba  byarazimiye

▪ Uyu munsi bakoreye mu Mirenge ya Muganza na Gishubi

Igikorwa kirakomeje

6. Mu Murenge wa Save, Akagari ka Zivu habaye inama y'Umutekano, iyoborwa na ES Sector ari kumwe n'umuyobozi wa Police mu Mirenge Save na Musha.

▪ Inama yari igamije gukemura ibibazo by'abaturage no gukangurira abayitumiwemo kugira uruhare rukomeye mu kwicungira Umutekano.

7. Ku bufatanye bw'inzego zose zikorera mu Karere, hakomeje igikorwa cy'ubukangurambaga bwo kwirinda no gukumira icyorezo cya COVID19, hibanzwe mu masoko na centres z'ubucuruzi.

▪ Ubutumwa nk'ubwo bwanatanzwe muri ibi bikorwa tubagaragarije.

Murakoze