Bimwe mu bikorwa byaranze Akarere ka Gisagara kuwa 01 Nzeri 2022

1. Kuri uyu wa 01 Nzeri 2022, mu Murenge wa Mamba hatangirijwe "Ukwezi kw'Imiyoborere Myiza" (Governance Month) ku rwego rw'Intara y'Amajyepfo

Governor Kayitesi Alice, ari kumwe n'abagize Inama y'Umutekano itaguye y'Intara n'ubuyobozi bw'Akarere basuye abaturage mu Kagari ka Mamba, Umurenge wa Mamba bakira kandi bakemura ibibazo by'abaturage.

Muri uku kwezi kw'imiyoborere (01-30/09/2022), mu rwego rw'irangamimerere, amande yajyaga asabwa abarenge igihe cyo kwandikisha abana no kwandukuza abapfuye abaye asubitswe kugira ngo iyo serivisi yihute. Abazarenza uku kwezi, amande agenwa n'itegeko azakomeza.

2. Habaye Inama mpuzabikorwa y'ubuzima bw'umubyeyi n'umwana, yayobowe na VM AFSO.

Inama yitabiriwe na:

- Abayobozi bakuru w'ibitaro bya Kibirizi na Gakoma

- Abakozi mu ishami ry'ubuzima

- Abayobozi b ibigo nderabuzima bose

- Ba data managers b'ibitaro n'ibigo nderabuzima bose

- Abakozi bashinzwe kuboneza urubyaro mu bitaro n'ibigo nderabuzima na post secondaire bose

Iyi nama yareberaga hamwe aho tugeze mu kwita kubuzima bw'umubyeyi n'umwana harimo:

- Ubuzima bw'imyororokere

- Kuboneza urubyaro n'uburyo buri gukoreshwa

- Guteza imbere indicateur ya family planning

- Kugaragaza ibyiza byafasha abandi mu kuzamura igipimo no kugaragaza imbogamizi n'uburyo bwo kuzikemura dukoresheje ubushobozi dufite hagamijwe gutanga serivisi nziza ku muturage witabira kuboneza urubyaro

- Gushyiraho uburyo bwo kugera ku bakenera serivisi zo kuboneza urubyaro

- Kuba icyumba cy'urubyiruko kiba ku kigo nderabuzima gikora neza

- Gutanga raporo yamaze kugenzurwa neza (data quality improvement) no kuyitangira igihe (timeliness) kandi yuzuye neza (complitness), bigakorwa mu bigo byose by'ubuvuzi bikazatuma tugira data zimeze neza.

3. Mu cyumba cy'inama cya Montana Hotel Gisagara habereye igikorwa cyo gutanga certificats ku bantu 1207 bakuru bashoje amasomo yo gusoma, kwandika no kubara.

Ayo masomo yateguwe ku bufatanye na DUHAMIC-ADRI ku nkunga ya Care International, ahabwa abantu 1207 baturuka mu mirenge Kibilizi, Kansi, Kigembe, Muganza, Mugombwa na Gishubi.

4. Mu cyumba cy'inama cya YEGO CENTER Gisagara habereye inama yitabiriwe n'abagenerwabikorwa ba KIRA WIGIRA Project ishyirwa mu bikorwa ku bufatanye na ARTCF na World Vision.

Iyi nama yari igamije gusoza urugendo rwa graduation ku abaturage 176 babashije kwikura mu bukene.

Batanze ubuhamya bw'ibyo bagezeho, ndetse bishimira ko bahinduye icyiciro cy'ubudehe, ubu benshi bavuga ko batakiri mu cyiciro cya mbere ahubwo ubu babarizwa mu cyiciro cya 3.

5. Hirya no hino mu Mirenge, ibikorwa byo kurwanya isuri birakomeje kandi birimo kwihutishwa, ibyo bikajyana no kwitegura igihembwe cy'ihinga A2023.

Murakoze