Bimwe mu bikorwa byaranze Akarere ka Gisagara kuri uyu wa kabiri tariki ya 04 Mutarama 2021

1. Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Kayitesi Alice, ari kumwe n’Umuyobozi w’Inkeragutabara ku rwego rw’Intara Col. Sebowa n’umukozi w’Intara ushinzwe imiyoborere myiza basuye Akarere ka Gisagara mu rwego rwo kureba Border Projects

▪ Bakiriwe n’Umuyobozi w’Akarere ari kumwe na VM ED, Abayobozi b’inzego z’umutekano mu Karere. Basuye ibikorwa bitandukanye muri imwe mu Mirenge ikora ku mupaka, ariko n’iyo batasuyemo ibikorwa, bayiciyemo bareba imihanda ihagera (access facilities).

▪ Mu Murenge wa Mamba, basuye: Ruhuha IDP Model Village, ibiraro rusange by’abahatuye, ivuriro riciriritse (Health Post), amashuri yubakwayo, Public Lighting kandi baganira n’abaturage.

 

▪ Mu Murenge wa Mukindo basuye: Health Post ya Gitega, IDP ya Mukiza n’umuhanda Mkindo-Mugombwa.

▪ Mu Murenge wa Nyanza basuye: Umuhanda Nyaruteja-Akanyaru, ikigo nderabuzima cya Kigembe, Public Lighting, Douane y’Akanyaru Bas n’ibikorwa remezo bihari.

▪ Abaturage bagejeje kuri Guverineri ubuhamya bw’ibyishimo bafite kubera ibikorwa bagejejweho, bamusaba kubashimirira HE. Guverineri yabakanguriye gufata neza ibikorwa remezo bagejejweho no kwirinda icyorezo cya COVID19

▪ Muri rusange, hose urugendo rwabaye rwiza.

2. VM AFSO ari kumwe na DM bakoreye mu Murenge wa Kibirizi bakurikirana inyubako z'amashuri mu rwego rwo kuzahyiramo ibirahure.

▪ Bakoreye kdi mu murenge wa Muganza ahazubakwa amacumbi y'abarokotse Genocide batishoboye, bakorana inama n'ukuriye ibikorwa bya TIG mu Ntara, bareba uko ikibanza kizatunganywa

3. Ubuyobozi bwa Police Gisagara bwakoze ubukangurambaga bwo kwirinda icyorezo cya COVID19 mu bigo by’abashuri ya ES Ndora na College St Joseph de Kansi.

▪ Ubukangurambaga nk’ubwo bwakozwe kandi mu masoko ya Musha mu Murenge wa Musha no mu dusoko twa nimugoroba hirya no hino mu Mirenge ku bufatanye bw’ubuyobozi bw’insego z’ibanze n’inzego z’umutekano.

▪ Mu masaha ya nimugoroba, Vm AFSO yakurikiranye uburyo abaturage bubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID19 mu Mirenge ya Ndora na Save.

Murakoze