Bimwe mu bikorwa byaranze Akarere ka Gisagara kuri uyu wa 31 Mutarama 2025
1. Hifashishijwe uburyo bwa Video Conferencing System, mu gitondo 09h00-11h30, Komite Nyobozi y'Akarere, bamwe mu Banyamabanga Nshingwabikorwa b'Imirenge n'abakozo b'Akarere barebwaga n'ingingò zasuzumwaga bitabiriye inama y'Intara ya Province Delivery Meeting iyobowe na Guverineri w'Intara Alice Kayitesi.
Yasuzumye ingingo zikurikira:
- EJOHEZA
- Mutuelle de Santé
- JUDGEMENT EXECUTION THROUGH IECMS
- LG PROJECTS: not yet started & under 50%.
2. Kuri iki gicamunsi, habaye inama y'umutekano itaguye iyobowe n'Umuyobozi w'Akarere Jerome Rutaburingoga yibanze ku ngingo zikurikira:
- Imyanzuro y'inama iheruka
- Ingamba zo kurwanyq malaria n''iseru
- Umutekano muri rusange
- Kwizihiza umunsi w'Intwari
3. Uruzinduko rw'abadepite mu Karere ka Gisagara rugamije gusura Imirenge, bareba ibikorwa by'iterambere n'imibereho myiza by'abaturage no kuganira nabo rwakomeje, aho uyu munsi basuye Umurenge wa Nyanza.
Ibyo basuye:
- Ikigo cy'imari SACCO NYANZA DUKIRE
- Umuturage witeje imbere binyuze muri Graduation
- Cooperative NYAMARICO y'ubuhinzi bw'ibigori n'Umuceri
- Umwe mu baturage bahabwa inkunga y'ingoboka ya FARG
- Uwiteje imbere kubera gukorana na SACCO.
Nyuma yo gusura ibyo bikorwa, abadepite bakoranye inama rusange n'abaturage, babaganiriza kuri gahunda zinyuranye za Leta, bakira kandi bakemura ibibazo abaturage babagejejeho, banakira ibyifuza byabo bifuza ko byazakorerwa ubuvugizi kugira ngo iterambere ryabo ryihute.
4. Amarushanwa UKC 2025 yakomeje muri 1/2 cy'irangiza. Amakipe yakinnye yatsindanye ku buryo bukurikira:
Abakobwa:
- Mukindo 2 - 0 Nyanza
Abahungu:
- Ndora 2-2 Kibilizi (Ndora itsinda penality 5/4)
5. Kuri uyu mugorba, 18h00-19h00, VM AFSO Denise Dusabe ari kumwe na Dir Educ n'umuyobozi w'ikigo cy'amashuri ndetse n'umubyeyi wahagarariye abandi batanze ikiganiro kuri Radio Huye kijyanye na "Gahunda nzamurabushobozi mu burezi mu Karere ka Gisagara".
Murakoze