Bimwe mu bikorwa byaranze Akarere ka Gisagara kuri uyu wa 30 Kanama 2023

1. Chairperson w'Inama Njyanama y'Akarere ka Gisagara ari kimwe na Komire Nyobozi y'Akarere na Perezida wa JADF bitabiriye Umwiherero w'Abayobozi w'iminsi 2 (30-31/08/2023). Uyu mwiherero uri kubera i Sovu mu Karere ka Huye, ukaba wafunguwe ku mugaragaro na Guverineri w'Intara Alice Kayitesi.
Ni umwiherero witabiriwe n'Abayobozi b’Inama Njyanama z’Uturere, Abayobozi b’Uturere, Umuyobozi Mukuru wa LODA, Abayobozi b’Uturere bungirije, Ag. PES w’Intara, Umuyobozi uhagarariye World Vision, Umuyobozi Mukuru waturutse muri MINALOC n'Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Uturere ndetse na ba Perezida ba JADF.
2. Ku bufatanye na WASAC, Water for People, ku Karere habereye amahugurwa y'umunsi umwe ku bagize urugaga rw'Amazi, isuku n'isukura mu Karere ka Gisagara.
Aya mahugurwa yari agamije gusobanurira abanyamuryango bashya ibijyanye n'imikorere y'urugaga ndetse no kuvugurura imikorere yarwo.
3. Ku bufatanye na AEE Rwanda, Umurenge wa Kansi wasuwe n'itsinda ryaturutse mu Karere ka Gasabo, Umujyi wa Kigali ryitwa Urugaga Hagurukukore, ryaje riyobowe na Coordinator AEE mu Karere ka Gasabo Irahari Gilbert, rije mu rwego rwo kwigiranaho.
Ryasuye abagore bari mu itsinda Ingenzi ryo mu Murenge wa Kansi, rikaba ryarahoze rifatanya na AEE rikaza gucuka mu myaka ibiri ishize.
Banejejwe cyane na gahunda zikurikira:
- Kuzigama no kugurizanya
- Inka ku muryango
- Kwiyubakira inzu ibinjiriza amafaranga
- Guteza imbere abagore no guhindura imyumvire yabo
- Guteza imbere umuryango
- Kurwanya ihohoterwa
- Kugira umuryango utekanye kandi ushoboye.
Murakoze
