Bimwe mu bikorwa byaranze Akarere ka Gisagara kuri uyu wa 27 Mutarama 2025
1. Habaye inamanya JOC yaguye iyobowe n'Umuyobozi w'Akarere Jerome Rutaburingoga. Yitabiriwe na:
- Komite Nyobozi y'Akarere
- Abayobozi b'inzego z'umutekano ku rwego rw'Akarere
- Abanyamabanga Nshingwabikorwa b'Imirenge
- Abashinzwe ubworozi mu Karere no mu Mirenge .
Mu nama baganiriye ku ngingo zikurikira:
- Uko umutekano uhagaze
- Ishyirwamubikorwa ry'imyanzuro y'ubushize
- Gahunda y'inka ku muryango.
2. Umuyobozi w'Akarere Jerome Rutaburingoga yayoboye yahuje Komite Nyobozi y'Akarere, abakozi bose bakorera ku HQs n'Abanyamabanga Nshingwabikorwa b'Imirenge.
Inama yibanze ku ishyirwa mu bikorwa ry'imihigo 2024-2025 no kuganira ku myanzuro y'umwiherero uheruka wahuje Komite Nyobozi, Inama Njyanama y'Akarere, Abafatanyabikorwa n'abayobozi b'amashami y'imirimo.
3. Mu Karere ka Gisagara twakiriye itsinda ry'abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko y'u Rwanda riyobowe na Hon.Dep. Solange Uwingabe baje mu rwego rwo Kwegera abaturage kugira ngo bamenye aho bageze biteza imbere, ibibazo bafite n’ibyifuzo byabo.
Ni uruzinduko rw'iminsi 7,basura ibikorwa banaganira n'abaturage
Nyuma y'ibiganiro ku rwego rw'Akarere byaraye bibaye, uyu munsi basuye ibikorwa biteza imbere abaturage mu Murenge wa Ndora, banaganira n'abaturage muri rusange.
Basuye Koperative y'abanyonzi KOTAVEGI igizwe n'abanyamuryango 165, umuturage uri mu rugendorwo kwikura mu bukene, ...
Umuturage wahawe inguzanyo na BDF akorora inkoko 1,700 mu kagari ka Gisagara, ikimina Twuzuzanye mu Mudugudu wa Rugara, umuntu wahawe inguzanyo za FS/VUP agakora salon de coiffure, uwahawe inguzanyo na SACCO urangura imyaka akanakora akazi k'ubushabitsi.
4. Habaye ibiganiro byahuje RSSB n'abakozi bakorera ku cyicaro cy'Akarere, Abashinzwe imicungire y'abakozi mu Bitaro, Ababaruramari ba HCs n'Ababaruramari b'Imirenge Sacco.
Ibiganiro byayobowe n'abakozi baturutse RSSB HQ bayobowe na MUNYENTWARI Isaac, bikaba byibanze ku mpinduka z'itegeko rirebana n'ubwiteganyirize bw'abakozi n'ibigenerwa umugore wabyaye.
Murakoze