Bimwe mu bikorwa byaranze Akarere ka Gisagara kuri uyu wa 27 Gicurasi 2023
1. Nk'uko bisanzwe kuwa gatandatu wa nyuma w'ukwezi, uyu munsi mu Karere ka Gisagara kimwe n'ahandi mu gihugu twitabiriye ibikorwa by'umuganda rusange mu Mirenge yose bisoza ukwezi kwa Gicurasi 2023.

Ku rwego rw'Akarere wabereye mu Murenge wa Kibilizi, Akagari ka Muyira, aho witabiriwe na Nyakubahwa Perezida wa Sena y'u Rwanda François Xavier Kalinda, ari kumwe na Guverineri w'Intara y'Amajyepfo ari kumwe na RPC, Team y'abasenateri (7), Abadepite (2), abakozi b'Inteko ishinga amategeko (10).
Bakiriwe n'Umuyobozi w'Akarere ari kumwe na Komite Nyobozi, abayobozi b'inzego z'umutekano ku rwego rw'Akarere n'umurenge, bamwe mu bakozi b'Akarere, abayobozi b'inzego z'ibanze n'abaturage benshi cyane (basaga 2000).
Hakozwe umuhanda ufatira kuri kaburimbo mu Kagarai ka Duwani ugakomeza mu Kagari ka Muyira ku mashuri, ugakomeza ku bitaro by'Akarere bya Kibilizi n'ikigo nderabuzima cya Kibilizi. Ahakozwe ni 2,5km hasiburwa imiyoboro y'amazi, guharura iibyatsi no gusiba ibinogo byajemo kubera imvura nyinshi iheruka bashyiramo Laterites.
Nyuma y'igikorwa, hakurikiyeho ibiganiro byahuje abayobozi n'abaturage.
Umuyobozi w'Akarere Jerome Rutaburingoga yagaragarije Perezida wa Sena n'abandi bashyitsi, mu ncamake, ishusho rusange y'iterambere n'imibereho myiza y'abaturage b'Akarere, afatanyije n'abaturage bashimira HE Perezida wa Repubulika.
Yanabagejejeho ibyifuzo binini 2 by'abaturage ku iterambere ryabo:
- Umuhanda uhuza Gisagara n'Akarere ka Nyanza na Bugesera nk'irindi rembo rifungurira Gisagara ku gihugu cyacu kuko igice kinini Gisagara ikikijwe n'Akanyaru n'igihugu cy'abaturanyi.
- Umuhanda wa Kaburimbo Save-Duwani (9km) watuma umugi wa Huye wagukira Gisagara kandi bikanateza imbere ishoramari.
Umuyobozi wa Police ku rwego rw'Intara yatanze ikiganiro ku myitwarire n'imikoreshereze ikwiye y'umuhanda ku binyabiziga n'abantu muri gahunda ya Gerayo Amahoro.
Guverineri yashimiye cyane Senat y'u Rwanda kuba yasuye Intara y'Amajyepfo kuko hari n'utundi Turere basuye.
Perezida wa Sena François Xavier Kalinda yashimye cyane ubwitabire bw'umuganda, ageza ku baturage intashyo za Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, atanga impanuro zafasha abaturage bihuta mu itersmbere, anatangiza ku mugaragaro ubukangurambaga bw'isuku n'isukura ku rwego rw'igihugu.
Yanafashe umwanya yakira ibyifuzo by'abaturage, byibanze ku iterambere rusange. Yijeje ubuvugizi ku bikorwa bigaragara ko biremereye bamugejejeho, ibigomba gukemukira ku rwego rw'Akarere asaba abayobozi kubikemura.
Umuganda wagenze neza cyane.
2. Ku gicamunsi, Abadepite bagiranye inama nyunguranabitekerezo n'abayobozi b'Akarere, inzego zihagarariye abaturage mu byiciro binyuranye n'abikorera hagamijwe kureba ibikorwa by'ubukerarugendo n'inganda nto n'iziciriritse zifasha mu iterambere ry'abaturage.
3. Mu kigo cy'amashuri cya Groupe Scolaire St Francois d'Assise mu Murenge wa Kansi naho hatangirijwe ubukangurambaga bw'isuku n'isukura.
Murakoze







