Bimwe mu bikorwa byaranze Akarere ka Gisagara kuri uyu wa 24 Nzeri 2024

Bimwe mu bikorwa byaranze Akarere ka Gisagara kuri uyu wa 24 Nzeri 2024:

1. Mu gitondo, Mu Mirenge yose, abayobozi n'abaturage baramukiye mu bikorwa by'igitondo cy'isuku.

Ku rwego rw'Akarere byabereye Cyezuburo mu Kagari ka Rwanza mu Murenge wa Save, aho byitabiriwe n'Umuyobozi w'Akarere Jerome Rutaburingoga ari kumwe na VM AFSO Denise Dusabe n'ubuyobozi bw'Umurenge.

2. Kuri uyu wa kabiri, ku gishanga gihuza Gisagara na Huye ahazwi ku izina rya Cyezuburo habereye inama yahuje abayobozi b'Akarere ka Gisagara na Huye igamije kurebera hamwe uko hakemurwa ikibazo cy'insoresore zitegera abantu muri kiriya gishanga n'uburyo iyi nzira ikomeza kuba nyabagendwa. 

Inama yitabiriwe n'aba bakurikira:
- Abayobozi b'Uturerere bombi
- Abayobozi b'inzego z'Umutekano ku mpqnde zombi
- Abanyamabanga Shingwabikorwa b'Imirenge ya Save na Mbazi
- Abayobozi b'inzego z'umutekano muri iyo Mirengw
- Abayobozi b'Utugari twa Rwanza na Gatobotobo
- Abayobozi b'Imidugudu ikora ku gishanga cya cyezuburo.

3. VM AFSO yitabiriye igikorwa cyo gutangiza umushinga ugamije gukomeza kwita kuri graduation y'abaturage (Thrive 2030 project) mu Turere 14 World vision ikoreramo, harimo na Gisagara, ariko unibanda cyane ku mibereho y'abana. Umushinga watangijwe na Minisitiri w'ubutegetsi bw'Igihugu MINALOC, umushinga uteganyijwe ko  uzageza  mu 2030.

4. Muri gahunda yo kwegera abaturage no gukemura ibibazo bafite, kuri iki gicamunsi, abayobozi ku nzego zose bitabiriye inteko z'abaturage mu Tugari.
Ku rwego rw'Akarere yabereye mu Kagari ka Cyiri mu Murenge wa Gikonko aho yitabiriwe n'Umuyobozi w'AkarereJerome Rutaburingoga

5. Mu nteko y'abaturage b'Akagari ka Cyili mu Murenge wa Gikonko abaturage bishimiye ubuyobozi bwiza ku bw'ibiro by'Akagari keza basigaye bakoreramo, bagaherwa serivsi ahantu heza. Umuyobozi w'Akarere yifatanyije nabo muri ibyo byishimo.

6. Abashinzwe  ubworozi mu Mirenge no ku Karere bitabiriye amahugurwa yatanzwe n'umukozi w'Irembo. Bahuguwe kuri service izajya ihabwa abaturage ijyanye n'ingendo z'amatungo.

Iyo service yari isanzwe itangwa ariko umworozi bikamusaba kujya ku murenge cg ku karere gusaba icyangombwa; ubu bizajya bikorwa binyuze mu Irembo, byorohereze umuturage mu ngendo yakoraga ajya gusaba service ku Murenge no ku Karere.

Murakoze