Bimwe mu bikorwa byaranze Akarere ka Gisagara kuri uyu wa 24 Nyakanga 2023

1. Muri iki gitondo cyo kuwa 24/07/2023 guhera saa 8h00, hirya no hino mu Midugudu y'Akarere ka Gisagara hatangijwe igikorwa cyo gukingira imbasa ku bana bakivuka kugeza ku bana bujuje imyaka irindwi, bahabwa urukingo rwongerera umubiri ubudahangarwa.
Ku rwego rw'Akarere igikorwa cyatangirijwe mu Mudugudu wa Nkunamo mu Kagari ka Nyakibungo mu Murenge wa Gishubi, uhana imbibi n'igihugu cy'u Burundi, gitangizwa na VM AFSO Dusabe Denise ari kumwe na ES Sector n'umuyobozi w'ikigo nderabuzima cya Gishubi.
Abayobozi ku nzego zitandukanye bakomeje kuzenguruka mu Mirenge yose bareba ko bikorwa neza. Biteganyijwe ko iki gikorwa kizamara iminsi 5: 24-28/07/2023.
Igikorwa kirimo kugenda neza.
2. Ku biro by'Akarere habaye inama yahuje Komite Nyobozi n'abakozi b'Akarere bose bakorera ku HQs (Monday Management Meeting).
Inama yayobowe na VM ED ari kumwe na VM AFSO na DM, yibanda kuri gahunda y'imihigo 2023-2024 na bimwe mu bikorwa by'Akarere byihutirwa.
3. Mu Murenge wa Gishubi, mu Kagari ka Nyakibungo, VM AFSO Denise Dusabe ari kumwe n'Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Gishubi (ai) yakoze ubukangurambaga bw'isuku mu baturage cyane cyane muri ibi bihe by'impeshyi n'ibiruhuko by'abanyeshuri.
Yasabye ababyeyi kongera isuku ku mubiri, imyambaro no mu ngo muri rusange, by'umwihariko ku bana, cyane ko muri ako gace nta rwitwazo kuko bafite amazi meza ahagije hafi yabo.
Murakoze



