Bimwe mu bikorwa byaranze Akarere ka Gisagara kuri uyu wa 24 Mata 2024
1. Umuyobozi w'Akarere Jerome Rutaburingoga ari kumwe na VM ED Jean Paul Haboneza yagiranye inama na Civil Societies zikurikirana abaturage bari mu rugendo rwo kwikura mu bukene (graduation) bakorera mu Mirenge ya Muganza, Gishubi, Ndora, Mamba, Gikonko, Save, Nyanza na Musha.
Barebeye hamwe aho ingo zikurikiranwa zigeze zesa umuhigo zasinye ugomba kurangirana n'ukwezi kwa Gicurasi.
2. Habaye inama ya Commission Sociale yo mu Nama Njyanama y'Akarere ka Gisagara iyobowe na perezida wayo Madame Kaligirwa Annonciata.
Baganiriye ku ngingo zikurikira:
- Ishyirwa mu bikorwa ry’imihigo yo muri social cluster
- Imigendekere y’igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
- Itangira ry’amashuri, igihembwe cya 3.
3. Ku gicamunsi, VM AFSO Denise Dusabe yasuye ibigo by'amashuri bya ES Save na collège Immaculée Conception byo mu Murenge wa Save mu rwego rwo:
- Kureba uko abana bitabiriye ishuri
- Ingamba ibigo bifite mu kwita ku bana cyane cyane mu kwirinda indwara y'amaso yagaragaye mu bigo bimwe na bimwe.
- Gusuzuma uko ibigo byubahiriza amasaha y'amasomo.
Yatanze inama z'ibyanozwa, abana nabo bakangurirwa kugira isuku ihagije.
4. Ku gicamunsi, VM ED Jean Paul Habineza yatangije inama yahuje abacuruzi b'inyongeramusaruro na RRA igamije kunoza imikorere y'aba bacuruzi no kubaha amakuru ku misoro n'imitangire ya EBM.
Ikiganiro cyatanzwe na Madamu Perpetue uyobora RRA ishami rya Gisagara.
Abacuruzi b'inyongeramusaruro biyemeje guhita bihutira kuzuza ibisabwa bagahabwa EBM bagatangira kuyikoresha.
5. Mu bitaro by'Akarere bya Kibilizi hashojwe igikowa cya Evaluation ya Accreditation (22-24/04/2024) cyakorwaga n'itsinda ryavuye muri Rwanda Accreditation Agency riyobowe na KANEZA Narcisse.
Murakoze