Bimwe mu bikorwa byaranze Akarere ka Gisagara kuri uyu wa 24 Kamena 2021

1. Ambasaderi wa Israel mu Rwanda yasuye Akarere ka Gisagara, agashyikiriza inka 20 za kijyambere nk'inkunga muri gahunda ya Girinka mu rugendo Akarere gafite k'inka ku muryango, zikaba zahise zishyikirizwa abaturage mu Murenge wa Musha (10) no mu Murenge wa Ndora (10).

▪ Inka imwe muri zo yaraye ibyaye, ikaba yatombowe n'umudamu ufite uruhinja rw'amezi 2.

Abaturage babyishimiye cyane, dore ko nta nka bagiraga.

2. Umuyobozi w'Akarere yagiranye inama n'abakozi bakorera ku HQs ku buryo bwo gushyira mu bikorwa ingamba ya 15% mu kwirinda COVID19 kandi akazi ntigahagarare bijyanye n'inshingano za buri wese. Yanasabye abakozi gufatanya n'Ubuyobozi bw'Imirenge mu bukangurambaga bwo kwirinda COVID19 aho bakurikirana ibikorwa kuri terrain.

3. Ku bufatanye bw'Akarere ka Gisagara, Inama y'Igihugu y'abantu bafite ubumuga(NCPD) n'Umuryango Nyarwanda w'Abagore Bafite ubumuga(UNAB), uyu munsi hakozwe igenzura rigamije kureba imiterere n'imikorere ya Isange one stop center (IOSC) ya Kibilizi.

▪ Itsinda ryari rikuriwe na Bwana MUGISHA Jacques (ufite ubumuga bwo kutabona). Bakaba bakiriwe na VM AFSO. Bashimye cyane inyubako na serivisi zihatangirwa, batanga inama z'ibyanozwa kugira ngo abantu bafite ubumuga bazigereho ku buryo bworoshye.

Murakoze