Bimwe mu bikorwa byaranze Akarere ka Gisagara kuri uyu wa 24 Gicurasi 2023

1. Ku Rwibutso rwa Kabuye mu Kagari ka Gisagara, Umurenge wa Ndora mu Karere ka Gisagara habereye igikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 29 abari abacuruzi n'imiryango yabo bazize jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Karere cyateguwe ku bufatanye na PSF Gisagara.

Igikorwa cyitabiriwe na:
- VM-ED Jean Paul Habineza ari nawe wari umushyitsi mukuru
- Uhagarariye IBUKA ku rwego rw'Akarere
- Inzego z'umutekano (Army & Police)
- Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Ndora n'uw'Akagari ka Gisagara
- PSF mu karere no mu Mirenge
- Abacuruzi muri rusange
- Itangazamakuru (RBA, Radio Salus, KT Radio)

Ubutumwa bwatanzwe bwibanze ku gukomeza abarokotse jenoside yakorewe abatutsi, no gusaba abitabiriye bose kwirinda no kwamagana ingengabitekerezo ya jenoside.

Uhagarariye IBUKA ku rwego rw'Akarere Mbonirema Jerome yasabye abitabiriye gukomeza gutanga amakuru y'aho Abatutsi bishwe bajugunywe kugira ngo bashyingurwe mu cyubahiro, kuko kugeza n'ubu hirya no hino hakiboneka imibiri y'abazize jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Amaze kugaya abacuruzi bishe bakanasahura bagenzi babo n'abandi bicanyi muri rusange, VM ED Habineza Jean Paul wari umushyitsi mukuru yibukije ko Kwibuka atari uguheranwa n'agahinda ahubwo tugomba kwibuka twiyubaka kandi ibyabaye ntibizongera kubaho ukundi, kuko u Rwanda rwakoze amahitamo meza yo kuba umwe.

Iki gikorwa cyashojwe no gushyira indabo ku rwibutso, kunamira abazize jenoside bashyinguye muri urwo rwibutso no kuremera imiryango yarokotse itishoboye, babaha inka 4. Ni igikorwa cyakozwe na PSF Gisagara.

2. Mu cyumba cy'inama cya YEGO CENTER, VM ED Jean Paul Habineza  akaba na Chairperson wa Board y'iki kigo yashoje amahugurwa ku rubyiruko 100 ruhagararie abandi ruvuye  mu Mirenge yose ku gukoresha neza imbuga nkoranyambaga hamwe na services za job desk zitangwa na YEGO CENTER, akaba yashishikarije urubyiruko kugira uruhare mu gukoresha neza ikoranabunga rizabafasha kugera ku iterambere bifuza ndetse n'ubuzima bwiza.

3. Hifashishijwe uburyo bwa WebEx, habaye inama ya komisiyo y'imiyoborere myiza ya JADF yari iyobowe na Chairperson wa komisiyo, MURUNGI Jacqueline, Inama itangizwa na VM AFSO Dusabe Denise.

Hagarajwe:
- Ibikorwa abafatanyabikorwa bagizemo uruhare mu mihigo y'Akarere
- Ibyavuye mu ruzinduko rw'itsinda rya MINALOC ryasuye Akarere kuwa 15-17/05/2023
- Bimwe mu bikorwa by'ingenzi abafatanyabikorwa bagizemo uruhare.
- Gahunda nshya yo gufasha abaturage kuva mu bukene n'uruhare rw'abafatanyabikorwa bari muri komisiyo y'imiyoborere myiza

Hatanzwe ibitekerezo bitandukanye birimo gufatanya gushyira imbaraga mu gufasha imiryango igomba gushyingirwa kuko ari umuhigo, buri mufatanyabikorwa yasabwe kubigira ibye.

Bibukijwe kandi kwita ku bakobwa babyariye iwabo ndetse n'abana bavuye mu bigo ngorora muco bagahuzwa n'imiryango yabo, abagize abo bafasha bakagaragaza urutonde rw'abo bafashije bityo bagakomeza gukurikiranwa.

Bamenyeshejwe kandi ko hari isuzuma ry'ibikorwa by'abafatanyabikorwa mu cyumweru gitaha, basabwa kwitegura neza.

Bamenyeshejwe ko isuzima ry'imihigo ku rwego rw'igihugu mu karere ka Gisagara rizaba kuva tariki 05-07 Nyakanga 2023.

4. Habaye igikorwa cyo kunoza urutonde rw'abazahabwa inkunga ya NSDS igihembwe cya kane. Igikorwa cyatangijwe na VM AFSO Denise Dusabe, cyitabirwa n'abakozi bashinzwe imibereho myiza ku Mirenge ndetse n'abakozi bashinzwe kwinjiza amakuru muri system ku bigonderabuzima.


 VM AFSO yibukije abitabiriye gufasha abaturage kwikura mu bukene babafasha kubona ibyo bagenewe neza kandi ku gihe. Yabasabye kandi gukurikirana abahabwa iyi nkunga kuyikoresha neza, ku buryo nta mwana wabo ukwiye kugaragaraho imirire mibi cyangwa igwingira.

5. Hashojwe inama ngarukagihembwe y'iminsi 2 (23-24/05/2023) yateguwe ku bufatanye bw'Akarere na Enabel/Barame project, isozwa na VM AFSO Denise Dusabe.

Iyo nama  yari ihuje:
- Ubuyobozi bw'Akarere
- Abakozi b'Ishami ry'Ubuzima
- Abayobozi b'Ibitaro byombi (Gakoma na Kibilizi)
- Abakozi b'Ibitaro n'Abayobozi  n'Ibigo Nderabuzima.

Inama yari igamije kwigiranaho ku bipimo by'ubuzima:
- Ubuzima bw'umubyeyi n'umwana
- Kuboneza urubyaro no kubyarira kwa muganga.

6. Mu kigo nderabuzima cya Gikore giherereye mu Murenge wa Kansi, Akagari ka Sabusaro habaye igikorwa cyo kwibuka bari abakozi, abarwayi n'abarwaza bo kuri icyo kigo bazize jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Igikorwa cyabimburiwe no gushyira indabo ku kiyaga Cyamwakizi kiri hepfo y'iryo vuriro kizwiho kuba cyarajugunywemo/hariciwemo abatutsi benshi bazize jenoside yakorewe abatutsi mu 1994. Igikorwa cyakomereje ku kigo nderabuzima.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Kansi, wari Umushyitsi mukuru, yabagejeheho ikiganiro ku mateka y'u Rwanda mbere, mu gihe na nyuma y'ubukoroni, kuri Repubulika 1, 2 ndetse na nyuma ya jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Igikorwa cyashojwe no kuremera uwarokotse jenoside, ahabwa inka kugira ngo azabone amata n'ifumbire.

7. Kuri iki gicamunsi,  ku bufatanye bwa YEGO CENTER, Umurenge wa Ndora n'Ikigo Nderabuzima cya Gisagara, kuri centre y'Ubucuruzi ya Ndora habaye igikorwa cyo gupima ku bushake virusi itera Sida, hakaba hipimishije urubyiruko 87.

Murakoze