Bimwe mu bikorwa byaranze Akarere ka Gisagara kuri uyu wa 23 Werurwe 2023

1. Itsinda rya HSIs Taskforce y'Intara riyobowe na BIKOMO Alfred ryasuye Akarere ka Gisagara mu rwego rwo gusuzuma aho ibibazo bya HSIs bigeze bikemurwa.

Bakiriwe n'Umuyobozi w'Akarere ari kumwe na HSIs Taskforce ku rwego rw'Akarere, bagaragarizwa aho HSIs igeze ikemurwa, bareba mu nyandiko (Rapports) banasura ibikorwa mu Mirenge banaganira n'abaturage, bagenzura uko bihagaze mu Mirenge.

Imirenge yasuwe ni: Kibilizi ,Kansi, Ndora, Gikonko na Save. Bagendaga banatanga inama z'ibyanozwa kugira ngo abaturage banezerwe kurushaho.

2. VMED yayoboye inama ya Access to Finance yahuje ba SACCO Managers, ba President ba CA za SACCOs, BDF ishami rya Gisagara n'abakozi bo muri BDE unit.

Ingingo zaganiriweho:

- Kugaragaza status y'imihigo dufatanya na SACCOs

- Amakuru kuri national priorities/ BDF products,

- Imikorere n'imikoranire.

Mu gutangiza inama, VMED yibukije abitabiriye gahunda z'Igihugu zitandukanye zigamije iterambere harimo NST1, VUP FS, New Graduation Strategy, Inka ku muryango n'izindi, abasaba kuzigiramo uruhare rufatika nk'abantu bari muri Financial Sector.

3. Hifashishijwe uburyo bwa Video Conference System habaye inama yayobowe na Guverineri w'Intara y'Amajyepfo yitabiriwe na:

- VM AFSO

- CNF Coord.

- Dir BDEU

- Dir HU

- GFPO

Ibyaganiriwe:

- Guhugura abagore 50 muri buri Karere ku byerekeye guhanga imishinga mito iciriritse no guhabwa inguzanyo

- Ibyavuye mu isuzuma ry'imihigo ya mutimawurugo muri semester I/2022-2023

- Campaign y'isuku mu ngo

- Recruitment ya ba youth volunteers

4. Mu Murenge wa Kigembe habaye umuhango wo kwitura, aho abahawe ingurube ku nkunga y'umushinga PRISM mu mwaka ushize 2021-2022 bituye abandi baturage 24 bakabaha ingurube 48, buri wese yahawe inguruwe 2.

Icyi gikorwa kandi cyabanjirijwe no gusezerana byemewe n'amategeko ku bagenerwabikorwa ba PRISM.

Umushyitsi mukuru yari V/MAYOR ASOC watanze ubutumwa bushimira abafatanyabikorwa kandi anashishikariza aborojwe kwita ku matungo bahawe akazababyarira inyungu bakiteza imbere.

Murakoze