Bimwe mu bikorwa byaranze Akarere ka Gisagara kuri uyu wa 19 Kamena 2024

1.Mu Karere ka Gisagara mu Murenge wa Kansi ku Kagari k'Umunini hari kubera igikorwa cyo gusoza ukwezi kwahariwe ibikorwa by'inzego z'Umutekano ku rwego rw'Intara y'Amajyepfo.
Umushyitsi mukuru muri iki gikorwa ni Minisitiri w'ubuhinzi n'ubworozi Ildephonse Musafiri.

Igikorwa cyitabiriwe kandi n'Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Intara y'Amajyepfo Nshimiyimana Vedaste, Umuyobozi w'Akarere Jerome Rutaburingoga, VM AFSO Denise Dusabe, abayobozi b'inzego z'umutekanoku rwego rw'igihugu, Intara n'Akarere, ubuyobozi bw'Umurenge n'abaturage benshi.

Inzu yatashywe yubakiwe abana 3 bato b'impfupyi, nyina yishwe na se nawe ahita afungwa.

Muri rusange mu Karere hatashywe inzu 10 zubatswe muri gahunda y'ibikorwa by'inzego z'umutekano (inzu zihariye 8 n'indi 1 yubatse ku buryo bw'ebyiri muri imwe), banaha amagare 30 urubyiruko 30 rwavanywe mu buzererezi.

Minisitiri yaboneyeho asura umworozi ntangarugero muri ako Kagari k'Umunini, ashima cyane aho ageze, amwizeza ubufatanye bwa MINAGRI mu rugendo afite rwo kwiteza imbere kandi akabera itara abo baturanye.

2. VM ED Jean Paul Hanineza ari kumwe n’Umuyobozi wa ZOE RWANDA yayoboye ibikorwa bikurikira: 

A. Umuhango wo gucutsa (Graduation Ceremony) urubyiruko 631 mu Murenge wa Mamba. Muri aba, 267 bamaze kuva mu cyiciro cy'ubukene, aho bigaragara ko bujuje ibipimo by'umuryango wishoboye. Ni igikorwa cyaranzwe no gusura imiryango yafashijwe kuva mu cyiciro cy'ubukene. 

B. Kwishimira inka 13 abanyamuryango ba Koperative Turumwe Musha borojwe muri gahunda y’inka ku muryango, aho abanyamuryago 38 bose (100%) ubu bafite inka.

C. Gushyikiriza urubyiruko rwibumbiye muri Koperative Ambara Neza (ANECO) rwo mu Murenge wa Save imashini 30 zidoda (electric sewing machines) n’izikora inkweto  ndetse n’ibikoresho bijyana nazo.

3. Ikigo Nderabuzima cya GISHUBI mu Karere ka Gisagara gishyikirijwe IMBANGUKIRAGUTABARA nshya izajya ibafasha gutanga serivisi nziza kandi vuba ku bagana ivuriro bose.
Abaturage barishimira ubuyobozi bwiza bubarebera ku kintu cyose cyabafasha kugira ubuzima bwiza.

Murakoze.