Bimwe mu bikorwa byaranze Akarere ka Gisagara kuri uyu wa 19 Kamena 2023

1. Umuyobozi w'Akarere Rutaburingoga Jerome yayoboye inama yahuje Komite Nyobozi Unit ya BDE, Admin Unit n'urubyiruko rwashoje kwiga rukaba ruje kwimenyereza umwuga mu Karere ka Gisagara.

Iyi nama yari igamije guhuza urwo rubyiruko n'ubuyobozi bw'Akarere kugira ngo bagirwe inama z'uburyo bazitwara batangiye akazi.

Umuyobozi w'Akarere yatanze inama zikurikira:

- Gukora cyane no Kunoza umurimo

- Guzana udushya 

- Kwizigama

- Kurangwa n'imico myiza mu kazi bagiye gukora

- Kugira intego

Urwo rubyiruko rwashimiye ubuyobozi bw'Akarere bwabahaye amahirwe yo kwimenyereza umwuga mu karere ka Gisagara, bizeza kuzashyira mu bikorwa inama zose bagiriwe.

2. VM ED Habineza Jean Paul yafunguye ku mugaragaro amahugurwa y'iminsi 3 (19-21/06/2023) agenewe Abayobozi ba koperative n'Abayobozi b'Umuryango w'abakoresha amazi mu rwego rwo kwagura ibikorwa by'umushinga wa WAMCAB ( Water Management & Capacity Building) uterwa inkunga na JICA.

Intego y'amahugurwa ni ugufasha Imiryango y'abakoresha amazi mu byanya byatuganijwe kugira ubumenyi buhagije bwo gucunga neza ibikorwa remezo.

WAMCAB izagurira ibikorwa mu byanya bya Cyiri na Gatare

Mu ijambo rye afungura amahugurwa, Vice Mayor ED yabwiye abitabiriye amahugurwa ko bagomba *gusenyera umugozi umwe kugira ngo umusaruro wiyongere, kuko kongera umusaruro biterwa n'uko ibikorwa bicunzwe n'uburyo amazi asaranganywa mu cyanya*.

Tariki ya 20/6/2023 n'iya 21/6/2023, amahugurwa azabera kuri terrain muri Cooproriz Ngiryi na Cooproriz Gatare.

3. Mu bigo by'amashuri bya St Kizito Save TSS na College St Joseph Kansi hatangiye ibizamini ngiro byateguwe na NESA ku banyeshuri barangije amashuri y'ubumenyingiro (L5) mu mashami (trades) atandukanye.

Abanyeshuri bose bazakora ibizamini ni 417 bazakorera kuri sites 2 ku buryo bukurikira:

- Kuri St Kizito Save hazakorera abana 325 baturutse kubigo bya:St Kizito Save TSS,Gikonko TSS, Musha Adventist TSS(Electricity), Rwabuye TSS na Kibeho TSS

- Kuri sites ya St Joseph Kansi hazakorera abana 62 baturutse ku bigo bya College St Joseph na Musha Adventist TSS (Masonry).

Uyu munsi wa mbere hakoze abana 67 kuri Site ya St Kizito Save ndetse n'abana 6 kuri sites ya College St Joseph Kansi.

Abarezi bitabiriye ni 50/53 kuri sites ya St Kizito Save na 7/7 muri College St Joseph Kansi.

NB:Abarezi 3 batabonetse kuri Site ya St Kizito Save ejo bazitabira .

4. Ku biro by'Akarere habaye inama ya Audit committee y'Akarere, iyobowe na President wayo Mbonirema Jerome, nk'uko biteganywa yitabiriwe n'abagenzuzi bwite b'Akarere.

Ku murongo w'ibyigwa:

- Ishyirwa mu bikorwa ry'inama z'umugenzuzi Mukuru w'Imari ya Leta

- Gusuzuma raporo z'ubugenzuzi bwite zakozwe mu gihembwe cya 3.

5. Ikipe y'abana bafashwa n'ikigo cyita ku bana bafite ubumuga bwo mu mutwe Pallotti Children Hope Centre-Kibirizi ihagarariye igihugu cy'u Rwanda mu mikino ya Special Olympics Summer Games iri kubera mu Budage (Berlin), uyu munsi kuwa 19/06/2023 yakinnye n'ikipe y'Ubuhinde-Bharat, umukino urangira banganyije 1-1.

Gahunda y'imikino iteye itya:

- Le 18/6 match teams Rwanda vs Germany at 6:30 pm Olympia stadium (uyu mukino warabaye nk'uko twabibabwiye, umukino urangira 1-1)

- Le 19/6 team Rwanda vs team Bharat at 11am Olympia stadium (umukino wabaye, urangira 1-1).

- Le 20/6: at 10:00am, Team Rwanda vs Team Jamaica 

                  at 3:00pm, Olympia stadium, team Rwanda vs team Israel.

Le 20/6 dufite imikino 2

Murakoze

  •