Kaminuza Gatulika y'u Rwanda -CUR- yakoreye ibirori byo gutanga impamyabumenyi ku barangije amashuri ku Karere ka Gisagara
Uyu munsi, kuwa gatatu tariki ya 18 Nzeri 2024, Kaminuza Gatulika y'u Rwanda CUR - Catholic University of Rwanda yakoze ibirori byo gutanga ku nshuro ya 10 impamyabumenyi z'icyiciro cya 2 cya Kaminuza "Graduation" ku banyeshuri 266 baharangije amasomo mu mashami atandukanye. Igikorwa cyabereye mu nzu mpuzamikino (Gymnase) y'Akarere ka Gisagara.
Twabamenyesha ko kuva CATHOLIC UNIVERSITY OF RWANDA yashingwa muri 2010, imaze gutanga impamyabumenyi ku banyeshuri bagera kuri 4747.
Murakoze