Bimwe mu bikorwa byaranze Akarere ka Gisagara kuri uyu wa 18 Gashyantare 2024

1. Uyu munsi ku wa 18/02/2024 mu Midugudu yose igize Akarere ka Gisagara hateranye Umugoroba w'imiryango (UWI). Hakaba hatanzwe ikiganiro gifite insanganyamatsiko igira iti: "kunoza imirire no kurwanya igwingira mu bana".

Abitabiriye UWI basobanukiwe:
- Ibiranga indyo yuzuye ari byo: ibyubaka umubiri, ibirinda indwara n'ibitera imbaraga;

- Kugira isuku ni ingenzi mu gihe cyo gutegura indyo yuzuye;

- Gutegura indyo yuzuye no kurwanya imirire mibi n'igwingira ni inshingano z'ababyeyi bombi.

2. Mu mikino ya National Volleyball League Serie A Phase 1, Round 3 Game, ikipe ya Gisagara Volleyball Club GVC yakinnye na Kirehe VC, umukino urangira GVC itsinze Kirehe VC sets 3-0.

Set1: GVC 25-20 Kirehe VC
Set2: GVC 25-12 Kirehe VC
Set3: GVC 28-26 Kirehe VC

Murakoze