Bimwe mu bikorwa byaranze Akarere ka Gisagara kuri uyu wa 17 Mutarama 2025
1. Umwiherero wahuje Inama Njyanama y'Akarere, Komite Nyobozi, Abafatanyabikorwa n'Abayobozi b'amashami y'imirimo ku Karere wakomeje ku munsi wawo wa 3. Umuyobozi w'Akarere Jerome Rutaburingoga yatanze ikiganiro kuri gahunda zo guhindura abaturage, bakava mu bukene bagatera imbere "Graduation".
Yasabye abafatanyabikorwa ko mu bikorwa bateganya, bajye batekereza aho bavana umuturage n'aho bamugeza.
Muri uyu mwiherero hatowe Komite Nshya ya y'abafatanyabikorwa JADF Gisagara:
- Perezida: Sebatware Osée/ World Vision Rwanda
- Visi Perezida: Dusengimana Osée/ AEE Rwanda
- Umubitsi: Nyiransabimana Jeannette/ World Relief
- Komisiyo y'ubukungu: Uwihanganye Esron Wesley/ Compassion International
- Komisiyo y'imibereho myiza: Ndayisaba Emmanuel/ FXB Rwanda
- Komisiyo y'imiyoborere myiza: Murungi Janet/ Actionaid Rwanda.
Mu gusoza umwiherero, Mw'izina rya Minisitiri w'Ubutegetsi, Guverineri w'Intara y'Amajyepfo Kayitesi Alice yasabye abari mu mwiherero ko iteganyabikorwa ryajya riba rihuriweho mu bikorwa binyuranye na Komisiyo zinyuranye nk'uko ibyiciro byose bizihuriramo, bakita ku byerekezo bigari by'igihugu n'Akarere (NST2, DDS) kandi bagashingira ku bipimo bifatika.
Yabibukije Inshingano nyamukuru ya buri rwego yo kwita no guhindura imibereho y'abaturage, bakava mu bukene n'imibereho mibi bagatera imbere mu bukungu n'imibereho myiza. Ibyo bikajua bigendana n'ikurikirana n'isuzuma bikorwa rihuriweho.
Twakwibutsaga ko uyu mwiherero w'iminsi 3 watangiye kuwa gatatu 15/01/2025, ukaba waberaga muri Bethany Hotel mu Karere ka Karongi.
Murakoze