Bimwe mu bikorwa byaranze Akarere ka Gisagara kuri uyu wa 17 Gicurasi 2024
1. Team y'abagize Komite y'Inama y'umutekano ku rwego rw'Akarere ka Gisagara, iyobowe n'Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry'ubukungu Jean Paul Habineza basuye Imirenge ya Nyanza (09:30-11:30) na Kigembe (13:00-15:00), bahura n'ibyiciro by'abakozi, abafatsnyabikorwa n'abayobozi bahagarariye abaturage kugera ku Mudugudu, baganira ku ngingo zikurikira:
- Umutekano muri rusange: uruhare rw'umuturage mu kwicungira umutekano
- Iterambere n'imibereho myiza by'abaturage: uruhare rw'umuyobozi mu gufasha abaturage kwikura mu bukene
- Ishyirwa mu bikorwa ry'imihigo y'Umurenge
- Amatora ya Perezida wa Repubulika n'abadepite.
2. Hirya no hino mu bigo nderabuzima n'ibigo by'amashuri hakomeje igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 30 abaganga, abakozi, abarwayi n'abarwaza, abarezi n'abanyeshuri bazize jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Uyu munsi icyo gikorwa cyabereye:
- Ikigo nderabuzima cya Kibayi mu Murenge wa Mukindo
- Ikigo nderabuzima cya Kansi mu Murenge wa Kansi
- Ibigo by'amashuri byo mu Murenge wa Kibilizi
- Ibigo by'amashuri byo mu Murenge wa Mamba
Murakoze