Bimwe mu bikorwa byaranze Akarere ka Gisagara kuri uyu wa 17 Gicurasi 2023

1. Umuyobozi w'Akarere yakiriye mu biro bye LOCHEN & CO yari ihagarariwe na John TEKINANDRE, ikaba yari ije mu rwego rwo gufasha UNDP gukora isuzuma ry'ibikorwa by'Umushinga wa Green Amayaga (mid-term evaluation).
Ibiganiro byitabiriwe kandi n'umuyobozi w'ishami ry'ubuhinzi, umukozi w'Akarere ukurikirana ibikorwa by'umushinfa wa Green Amayaga.
Iri suzuma rizakorwa mu gihe cy'iminsi 2 (kuwa 17-18/05/2023).


2. Umuyobozi w'Akarere yayoboye inama yahuje Komite Nyobozi, abakozi b'Akarere bose bakorera ku HQs n'Abanyamabanga Nshingwabikorwa b'Imirenge.
Inama yibanze ku kujya inama no gufata ingamba kw'ishyirwa mu bikorwa ry'inama zaraye zitanzwe na Team y'Intara y'Amajyepfo nyuma yo gusuzuma aho imihigo 2022-2023, abakozi bose bakizibuka neza.

3. Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara Jerome Rutaburingoga yayoboye inama ku muhigo wo gutunganyiriza kawa mu nganda.
Abayitabiriye:
-Acting Dir A &NR Unit
-District Cash Crops officer
-Abahagarariye inganda za kawa
-Abahagarariye koperative za kawa
Ingingo zaganiriweho:
1. Kwiga ku kibazo cy’umusaruro muke wa kawa
2. Icyakorwa umuhigo ukeswa
3. Gutanga igisubizo ku umusaruro utazongera kubura
4. Gutegura umuhigo wa 2023-2024
5. Gahunda y’inka k’umuryango
4. Mu kigo nderabuzima cya Kansi mu Murenge wa Kansi habaye Igikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 29 jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, aho bibutse abakozi b'ivuriro n'abarwayi bari baharwariye bazize joniside, Umushyitsi mukuru akaba yari Umuyobozi w'Akarere Jerome Rutaburingoga.
Igikorwa cyitabiriwe kandi na:
- President wa Ibuka mu Karere
- DG w'Ibiraro bya Kibilizi
- ES Kansi
- Titulaire HCs
- Abihay'Imana
- Abakozi ku kigo nderabuzima
- Abafite ababo bazize jenoside bahakoreraga
- Abajyanama b'ubuzima
- Abayobozi ku Tugari n'Imidugudu.
Habanje gusabira abazize jenoside yakorewe Abatutsi no kunamira abaruhukiye mu rwibutso i Kansi. Mu buhamya bwatanzwe hagaragajwe ubugome jenoside yakoranywe kandi hari ahantu abarwayi bavurirwaga
Mu ijambo rye, Umuyobozi w'Akarere yihanganishije ababuriye ababo ku kigo nderabuzima cya Kansi, yagarutse ku mateka y'u Rwanda mbere y'ubukoroni, igihe cy'ubukoroni, igihe cya Repubulika ya 1 n' iya 2, agaragaza ko inkotanyi zahagaritse jenoside yari yarateguwe guhera igihe cy'ubukoroni no ku ngoma zakurikiyeho kugeza ishyizwe mu bikorwa mu 1994.
Hashimwe uruhare rw'ingabo za FPR Inkotanyi mu guhagarika jenoside, ubu abanyarwanda bakaba babanye mu mahoro. Ibi kandi bikaba ari umwihariko w'u Rwanda.

5. Habaye igikorwa cyo Kwigisha no kurekura inzererezi zari ziri kugororerwa muri Transit Center y'Akarere. Higishishijwe kandi harekurwa abagera kuri 70, bemera guhinduka bahita basubizwa mu Mirenge iwabo ngo bahakomereze kugororerwa mu miryango yabo muri gahunda ya Tubagororere mu muryango.
Iki gikorwa cyayobowe na VM AFSO Denise Dusabe ari kumwe n'abayobozi b'inzego z'umutekano ku Karere (Army, Police, DASSO).
Iki gikorwa cyitabiriwe kandi na Padiri Kwitonda Gilbert uhagarariye Caritas ya Diocèse Butare n'Abanyamabanga Nshingwabikorwa b'Imirenge yose, bahise banabatahana.
6. Ku kigo cy'urubyiruko cya Gisagara, VM AFSO Denise Dusabe yashoje amahugurwa y'iminsi 3 15-17/05/2023 yateguwe na AVSI Rwanda - IDA (Association des volontaires pour le service International) ku bufatanye n'ikigo cy'igihugu gishinzwe ubuzima RBC mu mushinga BARAME baterwamo inkunga na ENABEL kuri mhGAP.
Ayo mahugurwa yahawe abakozi bashinzwe serivisi z'ubuzima bwo mu mutwe mu bigo nderabuzima byose (14) byo mu Karere ka Gisagara.
Ayo mahugurwa yatanzwe n'abakozi bashinzwe serivisi y'ubuzima bwo mu mutwe mu bitaro by'Akarere bya Gakoma na Kibilizi, bahawe amahugurwa y'abazahugura abandi (ToT) kuri mhGAP.
Akaba yari agamije kwiga:
- Uburyo icyuho kigaragara mu buvuzi bw'ubuzima bwo mu mutwe cyavaho.
- Ingaruka z'ibiyobyabwenge ku buzima bwo mu mutwe no kuvura by'umwihariko abana bavuye mu bigo ngororamuco n'abakoresha ibiyobyabwenge, cyane ko ari bo bagenerwabikorwa ba AVSI Rwanda & IDA.
7. Ku bufatanye n'Ubudehe bw'Umurenge wa Ndora Imiryango 6 yorojwe inka 6 muri Gahunda y'Inka ku Muryango.

Iki gikorwa cyitabiriwe na:
- VM AFSO Denise Dusabe
- Abayobozi b'inzego z'umutekano ku rwego rw'Akarere
- Abakuriye Inzego z'Umutekano mu Karere (District RF Commandr na DPC)
- ES Ndora Sector.
Abahawe Inka babyishimiye kandi biyemeje kuzifata neza kugira ngo zizabafashe kwiteza imbere mu bukungu no mu mibereho myiza.
8. Mu Karere ka Gisagara hatangiye amarushanwa ku bihangano bitandukanye ku muco: imbyino, indirimbo, imivugo no kuvugira inka.

Aya marushanwa yabereye mu mazone atandukanye: Kansi (Kigembe, Kansi, Kibirizi, Nyanza), Mugombwa (Mugombwa, Mukindo, Muganza), Ndora (Save, Ndora, Gishubi) na Musha (Mamba, Gikonko, Musha).
Muri rusange amarushanwa yitabiriwe n'abahanzi 95 akazakomereza ku rwego rw'Akarere aho ababaye aba mbere mu mazone bazahura bakarushanwa hakavamo 3 ba mbere. Aba mbere 3 mu bihangano bitandukanye bazahembwa ku rwego rw'Akarere.
9. Hashojwe urugendo rwari rumaze iminsi 3 rw'itsinda ryavuye muri MINALOC ryari riyobowe na Madame UWABANYEYI Benilde, SPSWG Coordinator Specialist.
Basuye abafatanyabikorwa bakora ibikorwa byo guteza imbere imibereho myiza y'abaturage no kwikura mu bukene: ZOE Rwanda mu murenge wa Mamba, DUHOZANYE mu murenge wa SAVE, Good Neighbors mu Murenge wa Mukindo.
Barebye uruhare rw'abafatanyabikorwa mu gufasha abaturage kwikura mu bukene n'uburyo babahugura mu guhindura imyumvire.
Banasuye abagenerwabikorwa mu ngo, bababaza uburyo babafasha ndetse n'uburyo basinyana imihigo mu kwikura mu bukene.
Murakoze