Bimwe mu bikorwa byaranze Akarere ka Gisagara kuri uyu wa 16 Mutarama 2023

1. Kuri iki gicamunsi, Ubuyobozi bw'Akarere ka Gisagara bwashyikirije Abanyamabanga Nshingwabikorwa b'Utugari moto mu rwego rwo kubafasha gukora akazi neza, kwegera abaturage kurushaho mu rugendo rw'iterambere no kwihutisha serivisi nziza ku babakenera.

Guverneri w'Intara y'Amajyepfo Alice Kayitesi ari kumwe n'umuyobozi wa Police mu Ntara bitabiriye iki gikorwa, afatanya n'Umuyobozi w'Akarere, abagize Komite Nyobozi n'abayobozi b'inzego z'umutekano, Abanyamabanga Nshingwabikorwa b'Imirenge n'abayobozi b'amashami ku Karere gushyikiriza Abanyabanga Nshingwabikorwa b'Utugari 59 izo moto.

Guverineri yabasabye ko izi moto bahawe atari izo gukoresha business zabo, ahubwo ni igikoresho cy'akazi, zigomba kubafasha gukunda akazi no kugakora neza, bagafasha abaturage mu rugendo rw'iterambere, imibereho myiza n'imiyoborere myiza, bakabaha serivisi nziza kandi vuba.

Abanyamabanga Nshingwabikorwa b'Utugari, mu byishimo byinshi, barahamya ko kuba bahawe motos bizatuma bagera ku baturage benshi kandi vuba, bigatuma buzuza inshingano zabo neza.

2. Mu masaha y'igitondo, 07h30-10h00 habaye inama ya JOC yaguye yahuje Komite Nyobozi y'Akarere, abayobozi b'inzego z'umutekano ku rwego rw'Akarere n'Imirenge, Abanyamabanga Nshingwabikorwa b'Imirenge n'abakuriye inkeragutabara mu Mirenge.

Umutekano n'uruhare rwabo mu bikorwa biteza imbere abaturage ni byo byibanzweho.

Inama yayobowe n'Umuyobozi w'Akarere.

3. Umuyobozi w'Akarere yayoboye inama kandi yahuje Komite Nyobozi y'Akarere, Abayobozi b'Inzego z'umutekano ku Karere n'Imirenge, RF Comdrs mu Mirenge, Abanyamabanga Nshingwakorwa b'Imirenge n'Utugari, Abayobozi b'amashami ku Karere.

Ingingo zaganiriweho:

- Umutekano na Transit Center

- Mutuelle de Santé

- Inka ku muryango

- EjoHeza

- HSIs

- COVID19 Vaccination.

Murakoze