Bimwe mu bikorwa byaranze Akarere ka Gisagara kuri uyu wa 15 Ukwakira 2024

:

1. Kimwe n'ahandi mu Gihugu, Uyu munsi mu Karere ka Gisagara twizihije umunsi mpuzamahanga w'umugore wo mu cyaro, ukaba wizihirijwe mu Mirenge yose, ku nsanganyamatsiko igira iti: Ibidukikije-ubuzima bwacu/Nature is Us.

Ku rwego rw'Akarere wabereye mu Murenge wa Ndora, aho witabiriwe n'Umyuobozi w'Akarere Jerome Rutaburingoga ari nawe wari Umushyitsi mukuru, mu gihe VM AFSO Denise Dusabe yifatanyije n'abagore bo mu Murenge wa Save muri ibyo birori.

Abitabiriye ibirori:
Ibirori byitabiriwe kandi na:
- CNF Coord ku Karere na Komite, abo mu Mirenge babyijirije iwabo
- Abayobozi b'Inzego z'umutekano
- ES w'Umurenge wa Ndora, abandi nabo bitabiriye ibirori mu Mirenge yabo
- Abafatanyabikorwa banyuranye: FAO, IFAD, UN Women, WFP mu Rwanda, Concern, Profemmes Twese Hamwe, RWAMREC,...
- Abakozi b'Akarere n'ab'Imirenge n'Utugari
- Abaturage bo mu Murenge, cyane cyane abagore.

Ibyaranze umunsi:
- Abagore bamuritse ibyo bagezeho mu kwishimira uyu munsi mukuru
- Korozanya inka
- Hatanzwr Ibigega 130 bifata amazi bigenewe abagore.
- Ibigega 20 byo guhunika imyaka
- Guha abana amata
- Kuremera abagore
- By'umwihariko mu Murenge wa Ndora baremeye umusaza urwaje umwana cyane mu bitaro.

Abafashe ijambo bose bagarutse ku ruhare ntagereranywa rw'umugore mu iterambere n'imibereho myiza by'umuryango no kurengera ibidukikije.

Umuyobozi w'Akarere Jerome Rutaburingoga yagaragaje ko abagore ba Gisagara bafite ubushake bwo gukora, asaba abafatanyabikorwa kubafasha kwihuta mu iterambere.

2. Kuri iki gicamunsi, VM AFSO Denise Dusabe yasuye Catholic University of Rwanda i Save muri gahunda yo kwakira abanyeshuri bashya 280 baje gutangira kwiga muri iyo Kaminuza ibijyanye n'ubuzima (Nursing and Medwifery).

Abanyeshuri bahawe ishusho y'akarere ka Gisagara kaminuza baje kwigamo iherereyemo hanyuma bahabwa ikiganiro ku ruhare rw'urubyiruko rwa Kaminuza mu kubaka u Rwanda twifuza, Gukunda igihugu (Patriotism), gukorerubashake (Volonteerisim) na Vision 2050, yibanze cyane cyane ku mahitamo y'igihugu cyacu,  kugaragaririza urubyiruko contribution yarwo mu cyerekezo cy'igihugu, gusigasira ibyagezweho ariko bakita ku buzima bwabo babubungabungoma kuko aribwo bazabasha kwifasha no gufasha igihugu.

Murakoze