Bimwe mu bikorwa byaranze Akarere ka Gisagara kuri uyu wa 13 Nyakanga 2023

1. VM ED Jean Paul Habineza yitabiriye inama yahuje ubuyobozi bw'Intara y'Amajyepfo, Akarerw ka Gisagara, Nyamagabe n'Umushinga Give Directly.

Inama yabereye kuri Boni Consili Hotel, iyoborwa na Governor Alice Kayitesi, ikaba yari igamije kureba impact y'uwo mushinga mu Mirenge wakoreyemo na sustainability yawo.

Give Directly yashimiye Intara n'Uturere yakoreyemo (through certificates) ubufatanye ku nzego zose ngo umushinga ugere ku ntego zawo.

2. Ku kibuga cy'umupira w'Amaguru cy'Akarere kiri mu Murenge wa Ndora, VM AFSO Denise Dusabe  yatangije amarushanwa y'umupira w'Amaguru  wahuje umurenge wa Gishubi na Ndora binyuze mu mushinga wa "Green Amayaga".

Aya marushanwa yateguwe ku bufatanye bw'Akarere ka Gisagara na REMA, APEFA hagamijwe gukora ubukangurambaga bwo gufata neza ibikorwa byakozwe n'uwo mushinga.

Umukino warangiye ikipe ya Ndora itsinze Gishubi kuri Penalite *3-2* nyuma yo kunganya *1-1*

3. Mu rwego rwo gusigasira umutekano no gukangurira inzego z'ibanze kuwugiramo uruhare rufatika ku bufatanye n'abaturage, umuyobozi wa Police mu Karere SP John Muhirwa yakoranye inama y'umutekano yaguye n'abayobozi 'inzego zose mu Murenge wa Save.

4. Abanyeshuri biga mu bigo by'amashuri bacumbikamo (bording Schools) batangiye ibihuruko, hose batashye amahoro.

Murakoze