Bimwe mu bikorwa byaranze Akarere ka Gisagara kuri uyu wa 13 Gashyantare 2023

1. Ku gicamunsi, Umuyobozi w'Akarere ka Gisagara yitabiriye inama y'Intaranyiga ku mikorere ya Postes de Santé mu Ntara y'Amajyepfo, ibera ku biro by'Intara y'Amajyepfo.
2. Ubuyobozi bw'Umushinga wo guteza imbere ubuhinzi bugamije ubucuruzi no kugabanya ibibubangamira CDAT ( Commercialisation and De-resking for Agricultural Transformation) bakoranye inama n'Ubuyobozi bw'Akarere ka Gisagara, Abakozi ndetse n'abafatanyabikorwa b'Akarere ku ishyirwa mu bikorwa ry'uyu mushinga.
Iyi nama yayobowe na VM ED, yitabirwa na:
- VM ASOC
- Secretary w'Inama Njyanama y'Akarere
- DES
- Umuyobozi w'umushinga CDAT
- Umukozi wa BRD
- ESs b'Imirenge ya Kansi, Kigembe, Musha na Save
- Abakozi ba ANR Unit
- Abakozi ba BDE Unit
- SACCO Managers b'Imirenge umushinga uzakoreramo
- Abahagarariye BDF, NWC, NYC, NCPD, PSF
- ESs na SEDOs b'Utugari umushinga uzakoreramo
- Abahagarariye amakoperative n'imiryango ikoresha amazi muri zones umushinga uzakoreramo.
Umushinga uzakora ibikorwa bikurikira:
- Gusana no gutunganya ibyanya byuhirwa
- Gufata neza ubutaka harwanywa isuri no kububyaza umusaruro
- Kongera gahunda y'ishoramari mu buhinzi-bworozi
- Kongerera ingufu gahunda y'ubwishingizi mu buhinzi n'ubworozi.


3. Mu Karere ka Gisagara twakiriye urubyiruko 58 rurangije igororamuco mu kigo ngororamuco cya Iwawa. Rwakiriwe na VM AFSO, abaha inama zitandukanye zizabafasha kwinjira mu buzima busanzwe bagatangira kwihangira imirimo no kwiteza imbere, abizeza ko ubuyobozi bw'Akarere buzabafasha mu byo bazashaka gukora byose bibateza imbere.
Uru rubyiruko rwatashye mu Mirenge ikurikira:
1. Save: 9
2. Kibilizi: 11
3. Kigembe: 7
4. Nyanza: 6
5. Kansi: 3
6. Mugombwa: 4
7. Gikonko: 7
8. Mamba: 1
9. Gishubi: 1
10. Mukindo: 1
11. Musha: 2
12. Ndora: 5
13. Muganza: 1
Total: 58
Murakoze
