Bimwe mu bikorwa byaranze Akarere ka Gisagara kuri uyu wa 10 Kamena 2023

1. Mu Murenge wa Kibilizi, Akagari ka Ruturo Habaye igikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 29 jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, hibukwa Abakristo bo mu Itorero ADEPR Paruwasi ya Gisagara bishwe mu jenoside.
Iki gikorwa cyitabiriwe na VM ED ari nawe wari umushyitsi mukuru, ari kumwe na:
- Umuyobozi wa Police mu Karere
- Umushumba w'Ururembo rwa Huye
- Uhagarariye RIB
- Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Kibilizi
- Abashumba b'Amaparuwasi
- Abayobozi b'inzego zitandukanye mu buyobozi bwite bwa Leta n'iz'Itorero ADEPR
- Imiryango ifite ababo bishwe muri jenoside yakorewe Abatutsi
- Abakristo n'abaturage baturiye urusengero.
Hatanzwemo ikiganiro ku mateka yaranze u Rwanda mu bihe bitandukanye mbere ya jenoside na nyuma ya jenoside, gisoza no kwihanganisha abarokotse jenoside yakorewe Abatutsi kandi bibutswa ko ibyabaye bitazongera ukundi.
VM ED, mu butumwa yatanze, yasabye abitabiriye, abakristo by'umwihariko, kugira urukundo kuko abakristo barishwe kandi bishwe n'abakristo. Bigaragara ko nta rukundo bari bafite. Yasabye ko ivugabutumwa rya none rikwiye kwigisha abantu neza ku buryo baba abavandimwe koko, kandi ikirenzeho kinakomeye bakaba umunyarwanda bahuriraho n'abandi bose.
Igikorwa cyatangijwe no gushyira indabo ku rw'Akarere rwa Kabuye, gisozwa no kuremera umwe mu barokotse jenoside yakorewe Abatutsi, Itorero ADEPR Paruwasi Gisagara imuha inka.
2. Muri Gymnase y'Akarere ka Gisagara habereye imikino ya Volleyball Rutsindura Memorial Tournament aho amakipe atandukanye yahataniraga igikombe.
GVC yatsinze UR Nyarugenge ariko nayo yatsinzwe na RNP VC.
Amarushanwa arakomeza ku munsi w'ejo 11/06/2023.
Murakoze





