Bimwe mu bikorwa byaranze Akarere ka Gisagara kuri uyu wa 09 Werurwe 2024

1. Muri Gymanase y'Akarere ka Gisagara habereye igiterane cy'ubumwe bw'Abakristu cyahuje abayobozi n'abakristu bo mu madini n'amatorero bitandukanye, kikaba cyanitabiriwe na VM AFSO Denise Dusabe, ari nawe wari umushyitsi mukuru.

 Igiterane kitabiriwe n'amadini n'amatorero akurikira:
- Kiliziya Gatorika
- EAR
- ADEPR
- EMLR
- UEBR

Umuyobozi wa RIC, Past. Arch NDAYISABA Thomas, akaba asanzwe ari umuyobozi wa EAR Paroisse Gikonko yashimiye ubufatanye buri hagati y'amadini n'amatorero ya gikristu ndetse n'ubuyobozi bw'Akarere bafatanyije gutegura igiterane cyo guhuriza hamwe abakristu avuga ko ubwo bumwe buzarushaho kubaka iterambere rya Gisagara. 

Habayeho igitaramo cy'indirimbo z'amakorari atandukanye yaturutse mu matorero yitabiriye na Kiliziya Gatorika, habaho umwanya wo gusobanura imvo n'imvano y'iyi gahunda y'ubumwe isigaye iba buri mwaka ndetse hatangwa n'inyigisho ku ijambo ry'Imana. Hatanzwe kandi ubutumwa bwo kurwanya Malaria ku bufatanye na RICH hatangwa n'inzitiramibu ku baririmbyi b'amakorari atandukanye.

Umushyitsi mukuru, Madame DUSABE Denise, Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza mu karere ka Gisagara yashimiye amadini n'amatorero ndetse na komite ya RIC yateguye igiterane asaba kurushaho kubaka ubumwe n'ubufatanye muri byose kuko uwo dukorera ari umwe Yezu Kristu. Yabasabye kandi kurushaho gushyira imbaraga mu gukangurira abakristu gukora ibikorwa by'iterambere no kugira imibereho myiza kuko Roho nzima itura mu mubiri muzima.

Murakoze