Bimwe mu bikorwa byaranze Akarere ka Gisagara kuri uyu wa 09 Kanama 2023

1. VM ED Jean Paul Habineza yatangije amahugurwa y'iminsi 2 (9-10/08/2023) yateguwe ku bufatanye na Duhozanye azibanda  ku mikoreshereze y'ikarita nsuzumamikorere (community Score card) ndetse no kurwanya amakimbirane abantu batagiye mu nkiko, hakoreshejwe uburyo bwa ADR Alternative Dispute Resolution.

Amahugurwa yagenewe:
- Abanyamabanga Nshingwabikorwa b'Imirenge
- Abahagarariye CNF ku Karere n'Imirenge
- Uhagarariye abafite ubumuga mu Karere
- Uhagarariye Urubyiruko mu Karere
- Umuyobozi w'ishami ry'imiyoborere
- Umuyobozi w'ishami rishinzwe igenamigambi

2. Ku Karere hakomeje imurikabikorwa ry'abafatanyabikorwa (JADF Open Day) ry'iminsi 3: 08-10/08/2023, rikaba ryaritabiriwe cyane kandi ririmo kugenda neza.
Uyu munsi habayemo ibiganirompaka (Discussion Panel) ku bikorwa by'abafatanyabikorwa mu rwego rwo gufatanya n'ubuyobozi kuzamura imibereho myiza n'iterambere ry'umuturage. Ibiganiro byayobowe na VM ED Jean Paul Habineza ari kumwe na Perezida wa JADF.

3. Uruzinduko rw'Intumwa zavuye muri Hachenburg Municipality mu Ntara ya Rhineland-Palatinate mu gihugu cy'Ubudage zigizwe na Mr. Kloeckner Peter, Mrs. Effert Lisa & Mr. Kreidt Peter mu Karere kacu rwakomeje mu rwego rwo kureba aho ibikorwa batera inkunga bigeze bishyirwa mu bikorwa no kureba ibikorwa bishya byazaterwa inkunga.

Uyu munsi basuye "Utwicarabami twa Nyaruteja", Nyanza Border Post (Akanyaru Bas), Isoko rya Nyaruteja n'ikigo cy'amashuri yisumbuye cya College St Bernard Kansi.

Murakoze