Bimwe mu bikorwa byaranze Akarere ka Gisagara kuri uyu wa 08 Ugushyingo 2023

1. Umuyobozi wa Police mu Ntara y'Amajyepfo RPC, nk'imboni y'Akarere ka Gisagara mu Ntara, ari kumwe na VM ED Jean Paul Habineza n'Umuyobozi wa Police mu Karere basuye abaturage b'Akagari ka Duwani mu Murenge wa Kibilizi.
RPC yabakanguriye kugira uruhare mu kwicungira umutekano ku buryo Akagari ka Duwani kaba ku isonga mu kutagira ibyaha no gukora cyane bakivana mu bukene.
2. Mu Karere ka Gisagara hatangijwe Icyumweru cyahariwe Konsa, ku nsanganyamatsiko igira iti: DUHARANIRE KO ABABYEYI BONKEREZA AHO BAKORERA. Cyatangirijwe mu kigo nderabuzima cya Gisagara na VM AFSO Denise Dusabe ari kumwe n'Umuyobozi w'Ishami ry'ubuzima na D.G w'Ibitaro bya Kibilizi.
Abakoresha n'abakozi batandukanye n'abaturage bitabiriye iki bikorwa.
BPR, BK, SACCO IMBERE HEZA, UMWARIMU SACCO, RRA, RSSB, PSF, Umuyobozi w'ikigo cy'amashuri yo muri Ndora uhagarariye abandi, ubuyobozi bw'Umurenge.
Abakoresha n'abaturage bahawe ikiganiro ku kamaro ko konsa n'ibyiza byo kugenera umukozi w'umugore icyumba cyo konkerezamo igihe ari mu kazi
3. Habaye inama y’Igihembwe cya II y’urugaga rw’Akarere ka Gisagara rushinzwe amazi, isuku n’isukura (District WASHBoard), iyoborwa n’Umuyobozi w’urugaga akaba na VM ED Jean Paul Habineza.

Inama yitabiriwe na:
- Abagize urugaga
- Umuyobozi wa IOSC unit
- Umuyobozi wa WASAC ishami rya Gisagara
- Abafatanyabikorwa mu bikorwa by’amazi, isuku n’isukura: Water for People, World Vision Rwanda, Rwanda Red Cross.
Inama yisuzumye ingingo zikurikira:
- Aho kwegereza abaturage amazi bigeze
- Imicungire y’imiyoboro y’amazi
- Ibikorwa by’Abafatanyabikorwa bijyanye n’amazi, isuku n’Isukura

4. VM AFSO Denise Dusabe yashoje amahugurwa y'iminsi ibiri (07-08/11/2023) yateguwe ku bufatanye bw'Akarere n'umufatanyabikorwa Alight akaba yari agamije ubukangurambaga bwo gukumira ihohoterwa rishingiye ku gitsina.
Twakwibutsa ko abitabiriye amahugurwa ari:
- VM AFSO
- DG Kibilizi Hospital n'umukozi w'ibyo bitaro ukurikirana ibijyanye n'ihohotera rishingiye ku gitsina
- RIB ku rwego rw'Akarere
- ESs b'Imirenge ya Mukindo, Mugombwa, Muganza, Kibilizi na Ndora kuko ari yo uyu mufatanyabikorwa akoreramo.
- Directors: God Gov, Health, Social
- MAJ Coord
- Profemme Twese Hamwe
- RWAMREC
- Abakozi b'Akarere: JADF, PRO, Gender officer, Heath Promotion and Deases Prevention Officer

5. Imirenge ya Kibirizi, Gishubi, Save, Mukindo na Mamba yasuwe n'itsinda rigizwe n'Ubushinjacyaha Bukuru muri ICD (International Crimes Department) baje mu gikorwa cyo kwegeranya amakuru ku bakatiwe n'inkiko gacaca ariko bakaba batararangije ibihano byabo kuko bahunze cyangwa batagaragara.
Abitabiriye icyo gikorwa ni aba bakurikira:
- Abari inyangamugayo za gacaca bose
- Abagize komite za Ibuka bose
- Abakoze icyaha cya jenoside yakorewe Abatutsi bireze bakemera icyaha
- Abarinzi b'igihango
- Abavuga rikumvikana babarizwa mu Murenge wa Kibirizi.
Hose, igikorwa cyagenze neza
6. Ku bufatanye bw'ikigo cy'urubyiruko cya YEGO Center na Police, muri E.S. Muzenga mu Murenge wa Kibilizi, hakozwe ubukangurambaga bwo kurwanya ibiyobyabwenge n'ihohotera rishingiye ku gitsina, amategeko ahana uwasambanyije umwana no gukumira Inda ziterwa abangavu. Hitabiriye Urubyiruko 378, rukaba rwishimiye ubu bukangurambaga kuko hari byinshi batari bazi kandi bibareba.
7. Hirya no hino mu Mirenge hakomeje igikorwa cyo gutera ifumbire ya DAP mu bigori. Twakwibutsa ko ifumbire yatanzwe na Leta y'u Rwanda yunganiwe 100% mu rwego rwo gufasha abahinzi kuzamura umusaruro w'ubuhinzi muri iki gihembwe cy'ihinga cya A2024 muri gahunda ya Food Security.
Murakoze, Imana ibahe umugisha