Bimwe mu bikorwa byaranze Akarere ka Gisagara kuri uyu wa 07 Werurwe 2024

1. Mu rwego rwo gufasha abanyeshuri kwiga neza no kuzamura impano bafite mu mikino, ku bufatanye bw'Akarere na World Vision Rwanda /Ishema Cluster, ibigo by'amashuri 47 byo mu Mirenge ya Gishubi, Ndora, Kansi, Kigembe na Mugombwa byashyikirijwe imipira yo gukina:
- Football 229
- Volleyball 18
- Basketball y'abakuru 19
- Basketball y'abato 27
- Pompes 15 yazo
- Thermos 300 zigenewe abarimu b'indashyikirwa.
Ni igikorwa cyabereye ku biro by'Akarere kiyobowe na VM AFSO Denise Dusabe ari kumwe n'Umuyobozi wa WVR Muhashyi Aphrodis.
By'umwihariko, abayobozi b'ibigo by'amashuri b'abagore bo bahawe thermos 2 buri wese mu rwego rwo kubashyigikira no kwishimira umunsi w'abagore uteganyijwe ejo kuwa 08/03/2024.
2. Muri kaminuza Gatolika y'uRwanda i Save habereye umunsi wo kwizihiza umunsi mukuru w'umugore, uteganyijwe ejo kuwa 08/03/2024. Ni igikorwa cyateguwe ku bufatanye n'umufatanyabikorwa Chancen International ufasha abanyeshuri kubona inguzanyo zo kwishyura ishuri, ukaba witabiriwe na VM ED Jean Paul Habineza.
Ibirori byabanjirijwe no kumurika ibyo bagezeho cyane cyane muri gahunda yo guteza imbere umugore.
Igikorwa cyitabiriwe:
- Umuyobozi wa Kaminuza Gatolika y'U Rwanda, padiri DR Ntaganda Laurent
- V/Presidante w'Inama Njyanama y'Akarere Laurette Mushimiyimana
- Umujyanama w'Akarere uhagarariye urubyiruko Nkotanyi Emmanuel
- Uwaje hagarariye Chancen International Gihozo Karake Nancy
- UmunyamabangaNshingwabikorwa w'umurenge wa Save Sibomana Damien
- Commandant wa Police Station Save Rukundo Gadi
- Abandi bafatanyabikorwa batandukanye ndetse n'urubyiriko rw'abanyeshuri benshi.
Ubutumwa bwatanzwe bwibanze ku bimaze kugerwaho nyuma y'imyaka 30 ishize Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe, ubu tukaba dusabwa gusigasira ibyo tumaze kugeraho no gukora cyane kugira ngo twiteze imbere, twubake u Rwanda twifuza.
3. Mu Murenge wa Gishubi hashojwe amahugurwa y'iminsi 3 (05-07/03/2024) agamije guhugura ibyiciro bitandukanye uburyo bwo kurwanya umubu utera Malaria. Ayo mahugurwa yateguwe ku bufatanye na RICH yari ihagarariwe na Bwana KANEZA Narcisse akaba Provincial coordinator na RBC yari ihagarariwe na Bwana HABANABAKIZE Epaphrodite, Prevention Senior Officer.
Hahuguwe ibyiciro bikurikira:
- Abakozi b'Umurenge
- Abahagarariye amadini n'amatorero
- Abahagarariye amakoperative ahinga umuceri
- Abajyanama b'ubuzima
- Abakozi bakorera ku kigo nderabuzima cya Gishubi
- Abahagarariye inama y'Igihugu y'abagore
- Umuyobozi w'ishami ry'ubuzima ku Karere
- Umukozi ushinzwe guhuza ibikorwa by'abafatanyabikorwa mu Karere
- Abayobozi b'Ibitaro bya Kibilizi na Gakoma
4. Umurenge wa Kibilizi wasuwe n'Itsinda ry'Abashoramari b'Abadage rikuriwe na Dr BIERBAUM BERND, bashaka kubaka ikigo kizigisha imyuga y'igihe gito (VTC) mu Murenge wa Kibilizi no kubaka Uruganda (Factory) ruzafasha abize imyuga muri icyo kigo kubona akazi.
5. VM AFSO Denise Dusabe yakurikiranye igikorwa cya inspection irimo gukorwa na NESA mu bigo by'amashuri 40 mu Karere ka Gisagara. Yasuye ikigo cya College St Bernard Kansi aharimo gukorwa inspection.

6. Mu cyumba cy'inama cya GISAGARA ARENA habereye amahugurwa y'abasora bashya biyandikishije mu bucuruzi 2023, akaba yayobowe na VM ED HABINEZA Jean Paul.
Amahugurwa yibanze kuri ibi bikurikira:
- Akamaro k'umusoro n'amahoro
- Uburyo bwo gukora ubucuruzi neza bafata abakiriya neza bakiteza imbere
- Uburenganzira n'inshingano z'abasora
- Ubwoko bw'imisoro basabwa n'uko bwishyurwa.
Amahugurwa yitabiriwe na:
- Umuyobozi wa RRA GISAGARA
- Uhagarariye Ngali mu Karere
- Umukozi w'Akarere ushinzwe imisoro
- Abiyandikishize mu bucuruzi bashya
Murakoze