Bimwe mu bikorwa byaranze Akarere ka Gisagara kuri uyu wa 07 Nzeri 2023

1. Mu masaha y'igitondo kuwa 07 Nzeri 2023, Ikipe y’Igihugu Amavubi yasesekaye mu Karere ka Gisagara mu mwiherero w'iminsi 2 w'imyitozo itegura umukino uzayihuza na Senegal mu mikino ya AFCONQualifiers kuwa gatandatu 09 Nzeri 2023 kuri Stade mpuzamahaga ya Huye.
2. Ku bufatanye na UNDP, NUDOR yashyize mu bikorwa umushinga wo Guteza imbere ubumenyi n'ubushobozi bw'abantu bafite ubumuga mu Karere ka Gisagara, aho abanyeshuri 50 bafite ubumuga bigishijwe imyuga y'ubudozi, kubaza no gutunganya imisatsi.
Uyu munsi habaye igikorwa cyo gusoza amasomo kw'aba banyeshuri, aho NUDOR yabashyikirije ibikoresho bigizwe n'imashini zidoda 42 zo kubafasha gushyira mu bikorwa ibyo bize biteza imbere n'ibahasha irimo 32,000Frw kuri buri wese yo gutangiza.
Iki gikorwa cyitabiriwe na VM ED Jean Paul Habineza ari kumwe n'Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa NUDOR ku rwego rw'igihugu Jean Damascene Nsengiyumva.
Ibikoresho byo kubaza n'ibyo gutunganya imisatsi nabyo biratangwa bidatinze.

3. Igikorwa cyo gufotora abageze igihe cyo gufata Indangamuntu cyakomereje Musha na Save. Uyu munsi hafotwe abantu 552 (Musha:188, Save:364).
Murakoze





