Bimwe mu bikorwa byaranze Akarere ka Gisagara kuri uyu wa 05 Werurwe 2025
1. Visi Meya ushinzwe iterambere ry'ubukungu HABINEZA Jean Paul yakiriye mu biro bye itsinda rya Company Monitoring Consulting Group rizakora ibarura rya Kawa mu Karere ka Gisagara bayobowe na Dr. RUZIGAMANZI Eric ari kumwe na Mrs. MUKAMURANGWA Agnes. Basobanuye muri make uko igikorwa cy’ibarura rya kawa cyatangiye 3/03/2025 giteye n’inshingano z’inzego z’ibanze.
Umuyobozi yabijeje ubufatanye kugira ngo igikorwa kizagende neza.
2. Visi Meya ushinzwe iterambere ry'imibereho myiza y'abaturage Denise Dusabe yitabiriye inama yahuje Urubyiruko rusaga 400 ruvuye mu Ntara y’Amajyepfo ruhagarariye abandi kuva ku rwego rw’Umurenge yateguwe mu rwego rwo gushishikariza urubyiruko kuba ba rwiyemezamirimo baboneye kandi bahanga udushya.
Iyi nama yitabiriwe na Minisitiri w'urubyiruko n'iterambere ry'ubuhanzi Utumatwishima Jean Nepo Abdallah na Guverineri w'Intara y'Amajyepfo Kayitesi Alice.
Hashimwe cyane gahunda ya Gisagara yitwa "Kuremera Program", Minisitiri asaba ko n'utundi Turere twayireberaho.
Murakoze