Bimwe mu bikorwa byaranze Akarere ka Gisagara kuri uyu wa 05 Gashyantare 2024
1. Mu rwego rwo gufasha abakozi bashya kwinjira neza mu kazi, mu gitondo, Umuyobozi w'Akarere Jerome Rutaburingoga yayoboye ibiganiro byahuje Komite Nyobozi, abayobozi b'inzego z'umutekano ku rwego rw'Akarere, Abanyamabanga Nshingwabikorwa b'Imirenge n'abakozi bashya 2 bagiye kuyobora Imirenge ya Gishubi na Kibilizi.
Ibiganiro byari bigamije kubahugura ku nshingano, imikorere n'imikoranire y'inzego n'abaturage, icyakorwa mu rwego rwo kugira abaturage banyuzwe kandi bishimye, imbogamizi bashobora guhura nazo n'uburyo bwo kuzikemura no kuzirenga.
2. Habaye inama yahuje Komite Nyobozi y'Akarere, Abakozi b'Akarere bakorera ku HQs n'Abanyamabanga Nshingwabikorwa b'Imirenge yasuzumye aho imihigo 2023-2024 igeze ishyirwa mu bikorwa, ibibazo bihari n'uburyo bwo kubikemura. Inama yayobowe n'Umuyobozi w'Akarere Jerome Rutaburingoga.
Iyi nama yabanjirijwe n'ikiganiro nzindurabumenyi ku nshingano, imikorere n'imikoranire n'uburyo umukozi yakora kugira ngo agere ku musaruro kandi nawe anyuzwe.
Murakoze