Ambasaderi wa Israel mu Rwanda yasuye Akarere ka Gisagara

Kuri uyu wa kane tariki ya 9 Ukwakira 2025, Ambasaderi w'igihugu cya Isirayeli (Israel) mu Rwanda, Nyakubahwa Einat Weiss yasuye Akarere ka Gisagara.

Uru ruzinduko ruje mu rwego rwo kurebba icyo inkunga zinyuranye icyo gihugu cyageneye abaturage b'Akarere ka Gisagara zabagejeho. Yakiriwe n'Umuyobozi w'Akarere Jerome Rutaburingoga ari kumwe n'Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage Denise Dusabe.

Nyuma y'ibiganiro byabereye ku biro by'Akarere, bagiye gusura ibikorwa binyuranye mu Mirenge:

- Mu Murenge wa Ndora, basuye ikigo cy'urubyiruko cya Gisagara (Gisagara Youth Friendly Center) bareba ikibuga cya Football, icya Volleyball, isomero rusange, aho urubyruko rwigira kudoda, gukora inkweto, ikoranabuhanga n'ahapimirwa agakoko gatera SIDA

- Mu Murenge wa Mamba bahasuye Itsinda ry'Abakobwa babyaye bakiri bato ryabonye inkunga y'iyo ambasade

- Mu Murenge wa Gikonko bahasura Koperative ya Nyiramageni ihinga umuceri

- Naho mu Murenge wa Kibilizi bahasura Uruganda rw'Umuceri (Gisagara Rice Mill) n'ibitaro by'Akarere bya Kibilizi.

Ambasaderi, amaze kubona ibikorwa no kumva ubuhamya bunyuranye bw'abagenerwabikorwa, yashoje uruzinduko yishimye cyane kuko yiboneye ko inkunga zinyuranye Ambasade ya Isirayeri yatanze zatanze umusaruro ushimishije, abagenerwabikorwa bakaba bishimira ibyiza bagezeho.

Ambasaderi yasuye ikipe ya volleyball y'Akarere ka Gisagara

Ambasaderi yasuye abana b'abakobwa bakora imirimo yo kudoda

Ambasaderi yasuye uruganda rutunganya umuceri

Ambasaderi yasuye koperative ihinga umuceri ya nyiramageni