Gisagara: Amatora y’inzego z’ibanze yashimishije cyane abaturage

Kimwe n’ahandi mu gihugu cyose, kuri uyu wa gatandatu tariki ya 16 Ukwakira 2021, mu Karere ka Gisagara, abatuge bazindukiye mu matora y’inzego z’ibanze yabereye ku rwego rw’Isibo. Aya matora yahimishije abaturage cyane kuko yabereye ku rwego rw’Isibo yabo hafi yabo dore ko baba banaziranye bihagije. Ikindi ngo kubera COVID19 biyumvishaga ko amatora mu buryo busesuye atazongera kubaho vuba.
Abaturage bitabiriye igikorwa cyo gutora kare, bakeye kandi mu byo bakoraga byose birinda icyorezo cya COVID19. Aho bakoreye amatora hafi n’igikarabiro babanzaga gukaraba intoki, ahandi babashyiriragaho indobo yabugenewe ya kandagirukarabe, ahandi bakoreshaga umuti wabugenewe (hand sunitisers). Babaga bambaye udupfukamunwa kandi bahana intera nk’uko amabwiriza yo kwirinda no gukumira COVID19 abiteganya.
Aya matora tandukanye n’ayajyaga abaho mbere aho abantu bahuriraga kuri sites zabaga zashyizweho, akenshi ugasanga mu Kagari kose ari nk’imwe. Noneho aya yo yaramanutse cyane yegera abaturage mu masibo aho batuye. Ibi byatumye abaturage baza kare, kuko yatangiye saa moya, bahita bisubirira mu bikorwa byabo bya buri munsi.
Ikindi cyaneneje abaturage ni uko mu itegurwa ryayo bitaye no ku myizerere y’abantu bakubahiriza igihe abantu basengera ku buryo nta nzitizi ku bantu bose.
DUKOMEJE URUGENDO RWA DEMOKARASI TWISHYIRIRAHO ABAYOBOZI KANDI TWIRINDA COVID19


