Amahitamo y’inka ku muryango ntiyaje gutyo gusa

Iterambere rirambye rigomba kuba rishingiye ku muturage. Abaturage ari inkingi y’imiyoborere myiza, iterambere n’imibereho myiza. Ibyo bigomba kugaragarira mu bibakorerwa, kandi umuturage akabigiramo uruhare, mu itegurwa ryabyo, kubishyira mu bikorwa, akabigira ibye.

Abaturage b’Akarere ka Gisagara ni 397051 hashingiwe ku ibarura ryo muri 2022 kandi 86.4% ni abahinzi. Ibi bigaragaza ko kugira ngo batere imbere birasaba ko ubuhinzi bwitabwaho by’umwiariko. Kugira ngo umuhinzi atere imbere, birasaba ko abibangikanya n’ubworozi nk’umukenyero n’umwitero kuko ubuhinzi bukenera cyane ifumbire y’imborera. Ubworozi bwaguha iyo fumbire kandi vuba ni ubw’inka. Ibyo byatumye Akarere ka Gisagara, gashingiye kuri gahunda ya Nyakubahwa Perezida wa Repubulika ya “Girinka”, gahyiraho gahunda y’inka kuri buri rugo.

Aya mahitamo ntiyaje gutyo gusa, hatekerejwe uburyo umuturage yazamuka ashingiye ku byo akora kuko inka ni imbarutso y’iterambere n’imibereho myiza ku muturage mu buryo bwinshi, kandi Inyungu zituruka ku nka ni nyinshi.

Iyo umuntu afite inka, abona ifumbire ihagije, agahinga keza, akihaza ndetse agasagurira isoko. Ufite inka aba afite amafaranga kandi menshi kandi azira rimwe, ukaba yagura ikindi akeneye, bityo akiteza imbere (inyana imaze amezi 3 ivutse, wayitayeho, iba iri hejuru y’amafranga ibihumbi Magana aabiri - 200.000Frw). Inka itanga amata, bityo mu rugo imirire mibi n’indwara zigenda nayo bikahahunga. Kandi wakamira n’abandi cyangwa ukayagurisha ukabona amafaranga. Umuntu ufite inka ntashobora kubona umwanya wo kujya mu nzoga n’ibindi biyobyabwenge kuko umwanya munini aba arimo kuyitaho. Bityo amafaranga ye yangizaga ku bisindisha akagabanuka kandi n’umutekano iwe no mu baturage ugasugira.

Ikindi kandi cyiza, ni uko mu Karere ka Gisagara huzuye uruganda rutunganya inyama (meat processing plant), ibyo bivuga ko isoko ry’inka rihoraho rihari kandi hafi y’abaturage, ndetse n’uruganda rukabona ibyo rukoresha hafi yarwo.

Iyi gahunda y’inka ku muryango rero ni imbarutso y’iterambere n’imibereho myiza y’abaturage bacu, ntihagire uyikerensa, ahubwo twihute kujyana nayo bityo iterambere ryihute iwacu.