Akarere ka Gisagara kaba kagiye kubona umuhanda wa kaburimbo ugahuza na Kigali unyuze i Bugesera

Akarere ka Gisagara kaba kagiye kubona umuhanda wa kaburimbo ugahuza n'umujyi wa Kigali uvuye Gisagara ukanyura Gasoro mu Karere ka Nyanza no mu Karere ka Bugesera. Ibi byavugiwe mu nama y'igihugu y'umushyikirano 2026.

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 06 Gashyantare 2026, ku munsi wa kabiri w'Inama y'Igihugu y'Umushyikirano 2026 (05-06/02/2026) yaberaga i Kigali no ku Gisagara iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Republika, abaturage ba Gisagara bamushimiye ko kaburimbo aheruka kubemerera bayibonye bakaba barimo kuyibyaza umusaruro mu buryo bunyuranye. Baboneyeho bamugezaho icyifuzo cy'undi muhanda wafasha kugira ngo iterambere bifuza ryihute kurushaho.

Iyi nama yitabiriwe n'abaturage 560 bahagarariye abandi baturutse mu Mirenge yose igize Akarere, ikaba yashimishije abantu bose, banejejwe no kuganira na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika.

Muri iyi nama, mu rwego rwo kwagura isoko ry'umusaruro w'ubuhinzi, abaturage ba Gisagara bagejeje kuri Nyakubahwa Perezida wa Repubulika icyifuzo cyo kubona umuhanda wa kaburimbo wabahuza na Kigali biciye Gasoro (Nyanza) na Bugesera. Byatuma bageza umusaruro wabo ku isoko rigari, umusaruro ntuzongere gupfa ubusa. Minisitiri w'ibikorwaremezo Dr Jimmy Gasore yasubije ko uteganyijwe kandi uzakorwa.

Abaturage ba Gisagara bishimye cyane kuba bitabiriye iyi nama kandi ibyifuzo byabo bikaba byakiriwe, bashimira Nyakubahwa Perezida wa Repubulika kandi bamusaba ko yazongera akabasura.